Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera, haravugwa inkuru y’umusore wasanzwe yimanitse mu mugozi arapfa, bikekwa ko byatewe no gufuhira umukobwa bakundanaga kuko yari amaze iminsi amwambuye telefone ye, ariwe ugenzura abamuhamagara n’abamwandikira bose.
Inkuru y’urupfu rw’uyu musore wabaga iwabo mu Murenge wa Remera mu Kagari Butiruka ho mu Mudugudu w’Icyerekezo yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu Taliki 09 Nyakanga 2025.
Abaturanyi b’umuryango wa nyakwigendera bavuga bikekwa ko uyu musore nyuma yo kwambura umukobwa bakundanaga telefone ye akayimarana igihe, ashobora kuba yarabonye ibimenyetso ko afite abandi yihebeye, kwihangana bikamunanira akiyahura.
Urujeni Consolee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, yabwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yimanitse mu mugozi.
Ati: “Ababyeyi batubwiye ko mu gitondo bari bari kumwe n’uyu musore ari muzima, nyuma baza kubwirwa ko yiyahuye kuko yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko hari umukobwa w’inshuti ye bakundanaga wabaga mu Karere ka Kayonza, aheruka kumusura amwaka telefone arayizana, umukobwa akajya amusaba kuyimusubiza umuhungu akamubwira ko azaza kuyifata iwabo hari abantu benshi.”
Gitifu Urujeni akomeza avuga ko uwo mukobwa yaje guhamagara Umuyobozi w’Umudugudu w’aho umusore atuye amusaba ko yamufasha kwaka uwo musore telefone ye, uwo muyobozi ngo yaje kureba uwo musore arabimubwira undi amubwira ko azayimuha.
Yakomeje avuga ko nk’uko yari yarabibwiye umukobwa ko aziyahura ari nako byagenze.
Icyakora Gitifu Urujeni yavuze ko batamenye niba aricyo cyateye uwo musore kwiyahura ngo kuko uretse kuba yari yarabiciye mu marenga aganira n’umukobwa, nta wundi muntu yari yarabibwiye.
Yagize ati “Ashobora kuba yarazanye iyo telefone y’umukobwa wenda akaba yayibonyemo amafoto ari kumwe n’abandi bantu, ashobora kuba na none hari ibyo yijeje umukobwa wenda na none umukobwa akaba yamuvumbuye ntabwo twabimenya gusa yimanitse mu mugozi.’”
Ubwo inzego z’umutekano zageraga iwabo w’uyu musore, ababyeyi be bavuze ko ntawe bashinja kubicira umwana, basaba inzego z’umutekano kubemerera bagategura uburyo bamushyingura.
Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Kane Taliki 10 Nyakanga 2025. Nk’uko amakuru aturuka mu agize umuryango wa nyakwigendera abivuga.
