Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 25 y’amavuko watawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica nyina umubyara w’imyaka 60 y’amavuko, amuziza ko amubuza gutereta umugore baturanye yari yarinjiye.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki 10 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Gihembe mu Kagari ka Rumuli mu Murenge wa Muhura.
Umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko uyu musore yari amaze igihe kinini yarinjiye uwo mugore ariko ngo akaba n’ubusanzwe yagaragazaga imyitwarire itari myiza.
Yagize ati: “Yari umuntu ubona ufite ikibazo bitewe n’imyitwarire itari myiza yamurangaga mu bandi, iby’uko yari yarinjiye uriya mugore byo birazwi cyane inaha kandi mama we ntabwo yari abimushyigikiyemo rero twabyutse dusanga yamwishe.’”
Gitifi w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, yabwiye itangazamakuru ko uyu musore hari umugore baturanye yari yarinjiye, umubyeyi we ntiyabimushyigikiramo, undi aho kugira ngo amwumvire ahubwo ahitamo kumwicisha umuhini.
Akomeza agira ati: “Umwana yishe nyina, ni umusore w’imyaka 25 yamwicishije umuhini avuga ko amubuza gutereta umugore yari yarinjiye baturanye. Ni umugore wibana yari yarinjiye umubyeyi we ntabimushyigikiremo, uyu munsi rero yamwicishije umuhini ariko yahise atabwa muri yombi.”
Gitifu Nayigizente yakomeje avuga ko kuri ubu uyu musore yatawe muri yombi na RIB.
Akomeza agira ati: “Ubutumwa dutanga ni uko umuntu aramutse agize ikibazo yajya yegera ubuyobozi, turababwira ko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa, nta muntu wemerewe kuvutsa ubuzima undi muntu. Buri wese akwiriye kubaha undi noneho ababyeyi bo bikaba akarusho.’”
Kuri ubu umurambo w’uyu mubyeyi wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa mu cyubahiro. (Igihe)
