Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umukobwa wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo wakoze ikizamini cya Literature in English, abonye ko ibyo yabajijwe atabizi bishobora no gutuma abona zeru, aracyiba ajya kukijugunya mu bwiherero.
Ibi byabaye kuwa Mbere Taliki 14 Nyakanga 2025 ubwo abiga indimi bakoraga ikizamini cy’Ubuvanganzo.
Amakuru avuga ko ubwo abandi bari bari gukora umwe mu bakobwa biga indimi kuri GS Rwikiniro yarebye ikizamini babajijwe asanga atari bukibashe ahitamo kugica.
Gitifu w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yatangaje ko uwo mwana yaciye ibisubizo yari yatanze ku kizamini cya Literature nyuma yo kubona ko ashobora kuzabona zeru abandi bana bakamuseka.
Gitifu Musonera yagize ati: “Ni umwana wari uri mu kizamini abona ko ibyo bamubajije adashobora kubitsinda ngo cyamunaniye noneho amasaha yo gusoza ikizamini ageze, aho kugira ngo we atange ibisubizo yatanze ikiriho ibibazo (Questionaire) abarimu bagira ngo yatanze ikiriho ibisubizo, ikindi yarakijyanye aragica akijugunya mu bwiherero.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubwo abarimu n’abandi bakuriye site iri gukorerwaho ibizamini bagenzuraga niba abanyeshuri bose batanze kopi ziriho ibisubizo, basanze muri iryo shuri harimo umunyeshuri umwe ubura bagenzuye neza basanga hari umukobwa watanze kopi y’ibibazo.
Akomeza agira ati: “Mu kubaza uwo mwana, umunyeshuri yasobanuye ko icyatumye ashwanyaguza ikizamini ari uko amasaha yamushiriyeho nta kibazo na kimwe akoze, bityo akabona azaseba muri bagenzi be.“
Gitifu Musonera yavuze ko kuri ubu uwo mukobwa yagarutse gukora ibindi bizamini bisigaye kandi ko nta kindi kibazo cyagaragaye.
Kugeza kuri uyu wa Gatatu abanyeshuri barenga ibihumbi 255 bari bagikora ibizamini bya Leta mu Rwanda hose, abari gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange ni 149.134. Mu cyiciro cya Kabiri ibizamini biri gukorwa n’abanyeshuri 106.364. Icyakora hari bamwe bazabisoza ejo barimo abiga imyuga n’ubumenyingiri.
