Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira, 2025 mu Murenge wa Muhura, Akagari ka Rumuli, Umudugudu wa Kabeza hasanzwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 bigaragara ko yakubiswe bikomeye.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri uyu mudugudu wa Kabeza avuga ko uyu mugabo yari amaze icyumweru yinjiye umugore utuye muri uyu mudugudu utabanaga n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35.
Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu mugore avuga ko uyu mugabo yari yaraje afite amafaranga 200,000FRW yari yagurishije umurima aho nawe yaje asize umuryango we. Nyuma yo kuzana aya mafaranga yayasangiraga n’uyu mugore bakanatahana.
Umwe mu baturanyi b’uyu mugore witwa Iradukunda yatangarije ikinyamakuru UMURUNGA ko uyu mugore kuva yatandukana n’umugabo we yajyaga yinjiza abagabo mu nzu ye, bikaba binakekwa ko bamwe mu bagabo yajyaga yinziza aribo baba bamufashije gukubita uyu mugabo bikamuviramo urupfu, nubwo ntawubihamya neza.
Yagize ati ” Uyu mugabo yari amaze icyumweru ataha hano nandetse no ku wa mbere wiki cyumweru yajyanye n’uyu mugore guhinga”
Akomeza avuga ko ejo hashize ku wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025 uyu mugabo yashwanye nuyu mugore mu gasantere, umugore amubwirako amafaranga yari yarazanye yashize bityo ko nta mugabo ukimurimo akwiye kwitahira. Gusa umugabo nawe akomeza kuryumaho, kubyumva biramugora.
Akomeza avuga ko uyu mugabo abantu bagerageje kumugira inama ko yakigendera kuko uyu umugore atakimushaka gusa yanga kubumvira.
Ubwo twageraga ahabereye ibi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwahageze ruri gukora iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo, naho umurambo wari wajyanywe mu bitaro bya Kiziguro kugirango usuzumwe.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru umugore wari warinjiwe niwe wenyine wari umaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba koko hari abandi bafatanyije cyangwa niba ari we wenyine wihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mugabo.
