Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Rumuli ho mu Mudugudu wa Kabeza haravugwa inkuru y’umugabo wasanzwe mu mu mugozi amanitse mu mugozi mu giti atashiramo umwuka kuri ubu ubu akaba arembeye mu Bitaro bya Kiziguro.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Taliki 10 Nyakanga 2025, aho uriya mugabo atuye mu Mudugudu wa Kabeza.
Bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuga ko uwo mugabo witwa Ndayizeye Djuma yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore
Bavuga ko yari amaze iminsi atararana n’umugore we, kuko ngo bapfuye amafaranga ibihumbi 90 RWF mugabo yatse umugore akayamwima.
Umwe muri bo yagize ati: “Bivugwa ko yari amaze iminsi ibiri ararana n’umuhungu we wiga kuri GS. muhura Taba.”
Akomeza agira ati: “Mu ijoro ryakeye yahaye umuhungu amafaranga ibihumbi 300 RWF, amusigira n’agatabo kariho andi arenga miliyoni, aramubwira ngo arumva azamufasha kugeza arangije na kaminuza.”
Muri iryo jora yaganiragamo n’umuhungu baje kuryama, wa muhungu akangutse asanga ise ntawe, akinguye yumva yamukingiranye, yishe urujyi amusanga hanze amanitse mu giti cya voka, avuze induru nyina na mushiki we bamutabaye basanga aracyahumpeka, bakata umugozi, baratabaza bamujyana kwa muganga.
Amakuru avuga ko ari inshuro ya gatatu uyu mugabo agerageza kwiyahura. Kuri ubu arwariye mu Bitaro bya Kiziguro.
