Home AMAKURU Gatsibo – Muhura: Bane barimo umumotori bibaga ingurube z’abaturage bafashwe
AMAKURU

Gatsibo – Muhura: Bane barimo umumotori bibaga ingurube z’abaturage bafashwe

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’abantu bibaga ingurube z’abaturage zimwe bakazibaga bakajya kugurisha inyama.

Ibi byabaye ku wa Kane taliki 15 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Muhura, Akagari ka Taba ho mu Mudugudu wa Ruhenda.

Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 45 y’amavuko, umugore w’imyaka 46 y’amavuko, umusore w’imyaka 19 y’amavuko n’umusore wari umumotari w’imyaka 25 y’amavuko akaba ari na we watwaraga aya matungo.

SP Twizeyimana Hamduni, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye Itangazamakuru ko aba baturage bane bafashwe ahagana saa tatu za mugitondo nyuma yo kwiba ingurube enye, bagafatwa bamaze kubaga ebyiri bagiye kugurisha inyama zazo.

Yagize ati: “Abaturage bakwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ubujura bw’imitungo yabo birinda gutanga icyuho cyo kwibwa. Buri wese yumve ko afite inshingano zo kurinda imitungo ye n’iy’abandi, abafite ingeso zo kunyuranya n’amategeko bumva batungwa n’iby’abandi bakwiriye kubireka kuko ni ibikorwa binyuranyije n’amategeko.”

SP Twizeyimana akomeza avuga ko Polisi n’izindi nzego bafatanya batazigera bihanganira aba bantu biba abaturage ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.

Yongeyeho ko abantu bacuruza ibyibano n’abacuruza inyama zitazwi inkomoko ari icyaha, akaba yasabye abaturage gutanga amakuru y’ababikora.

Abaturage bo mu Murenge wa Muhura cyane cyane mu Kagari ka Rumuli bavuga ko bagiye gucika ku bworozi bw’ingurube, kuko ngo umuntu udafite igipangu ayorora yamara gukura abajura bagahita bayiba.

Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhura na moto bakoreshaga.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...