Home AMAKURU Gatsibo: Hari Abakirisitu Gatolika bavugako bari gukorerwa ubusahuzi na Paruwasi ya Kiziguro
AMAKURUIYOBOKAMANA

Gatsibo: Hari Abakirisitu Gatolika bavugako bari gukorerwa ubusahuzi na Paruwasi ya Kiziguro

Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Gakenke bamwe mu bakirisitu basengera mu idini ya Gatolika ntibavuga rumwe ku mafaranga barimo gucibwa,aho bamwe bavuga ko barimo kwikorezwa umusaraba.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru UMURUNGA ni abo muri Paruwasi ya Kiziguro,Centrale ya Gakenke, bavuga ko bari gucibwa amafaranga ibihumbi 100,000 Frw kuri buri rugo,bagomba gutanga bitarenze uku kwezi kwa Kamena 2025 kandi na mbere bari batswe andi ibihumbi 60,000 Frw.

Uwitwa Baransahura(Izina ryahinduwe), yavuze ko ibi birimo ubusambo bukabije ati:” Kubona amasakaramentu ni kirazira,usabwa kubanza kwishyura,ntushobora kubyara ndetse nta n’ikindi wakorerwa utayatanze, ikibaraje ishinga ni cash”.

Undi nawe utashatse ko imyirondoro ye ijya ahabona yabwiye UMURUNGA ati:” Bitewe n’aya mafaranga duhatirwa gutanga biri gutuma na gahunda zindi za Leta tuzigendamo gake,nko gutanga ubwisungane mu kwivuza,Ejo Heza n’ibindi,…”.

Akomeza avuga ko yakuze yumva ko Kiliziya yo yihagije ndetse iby’ubujura no kwaka amafaranga abayoboke ntabyo yagiraga,akavuga ko ahari byaba ari ibihe byanyuma.

Aya makuru UMURUNGA ukimara kuyamenya,twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’iyi Paruwasi ntibyadukundira,igihe tuzababonera n’ibyo bazadutangariza nabyo tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Hirya no hino mu bihe bishize hagendaga hagaragara abantu banenga uburyo mu madini n’amatorero amwe namwe bacibwa amafaranga hamwe bakanavuga ko bimeze nk’ubwambuzi bushukana,ibi ariko byagiye birwanywa ndetse bamwe bakanabiryozwa.

Ubutumwa buri guhererekanywa

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

1 Comment

  • oya ariko amasakaramentu ntaguranwa frw. utayafite ubwo azajya gusengera ahandi. birashoboka ko abakwistu batanga umuganda nko kubumba amatafari no kuyageza kuri site. ku badafute ako kayabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...