Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’abaturage batatu barimo n’umunyeshuri bagwiriwe n’kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, bahita bapfa, abahaturiye basaba ko ubuyobozi bwafatira ingamba abakihisirisimba.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rugarama ho mu Kagari ka Kanyangesi, ku wa Gatandatu taliki 19 Mata 2025.
Umwe mu baturage waganiririye n’itangazamukuru, yavuze ko yamenye aya makuru ayabwiwe n’umuntu wamuhamagaye amumenyesha ko hari abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe noneho agezeyo asanga nibyo.
Uyu muturage avuga ko ubwo yageragayo yahise afatanya n’abandi bari batangiye gukuraho itaka ry’icyo kirombe.
Yagize ati: “Iyi nkuru y’icamugongo ijya kungeraho, nabanje kuyibwirwa n’umuntu kuri telefoni ubwo nari mu kazi kanjye nkuko bisanzwe, yambwiraga ko umwana w’umuturanyi ikirombe kimugwiriye.”
Akomeza agira ati: “Ubwo nahise njyayo nsanga hari abatangiye kubakuraho itaka no kumena ibisate by’amabuye byari byabagwiriye uko ari batatu, uwa mbere twamukuyemo nyuma y’isaha esheshatu.”
Umubyeyi umwe wo muri aka gace, waganiriye na BTN TV yavuze ko mu bantu batatu bagwiriwe n’ikirombe bagapfa harimo umuhungu we wigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye wari waje kuhashakira amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri dore se ubabyara yabamutanye.
Yagize ati: “Nishwe n’agahinda cyane ubwo namenyaga ko batatu bagwiriwe n’ikirombe harimo umwana wanjye wari waje gushakisha amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri. Iyo ari mu kiruhuko arinyabya agashakisha amafaranga kuko se umubyara wakabimuguriye yaradutaye.”
Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuga ko iki kirombe gicukurwamo rwihishwa batazi ugura amabuye y’agaciro ahakurwa bityo ko bigoye kumutanga mu buyobozi kugirango umubare w’abahatakariza ubuzima ugabanuke dore ko kimaze iminsi gifunzwe.
Abo baturage bakomeza bavuga ko bahangayikishijwe kandi n’umutekano muke uharangwa, kuko abaje gucukura amabuye muri icyo kirombe rimwe na rimwe bigabiza mu baturage bagashaka kubagirira nabi bikanze ko baje kubakumira cyangwa bari bubatange mu buyobozi bityo bagasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo.
Abitabye Imana bashyinguwe ku Cyumweru taliki 20 Mata 2025.
BTN TV dukesha iyi nkuru bavuga ko bagerageje kuvugisha ubuyobozi kugira ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo, ariko ntibibashobokere.
Leave a comment