Mu Karere ka Gasabo mu mirenge yose kuri Site 13 habereye inama, mu murenge wa Rusororo yabere ku nzu y’urubyiruko I Kabuga hateraniye inama y’abanyamuryango y’umwarimu Sacco kuri icyi Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025.
Abayobozi b’Umwalimu Sacco basobanuriye Abamanyamuryango bayo ibijyanye na Serivise ziri muri mwarimu Sacco, zirimo iya (Mortgage Loan) yishyurwa mu myaka 12 na Giriwawe ku myaka 20 ku nyungu ya 11% ku barimu ba Leta na 14% ku bandi banyamuryango.
Ku kibazo cyo gusinyirana hagarutswe kuburangare bwa bamwe mu barimu bagira iyo barigusinyirana bikabateza ibibazo nyuma ati: Hari abarimu basinya form nyamara uwo asinyira we atarasinya, akaba yabiha undi utari inyangamugayo, bikazakugiraho ingaruka nyuma uwo usinyira nabanze yuzuze form asinye turi kuvugurura sisiteme kuburyo uhita ubona ubutumwa bukubwira ko ugiye kwishingira umuntu,utabyememera ukajya kubihagarika kuri Sacco.”
Yasabye abarimu kugira amakenga mu gihe asinyirana mugenzi we kuko hari abagira uburangare butari ngombwa.
Yakomeje yibutsa ko Mobile Banking ntawe agomba guha PIN ye ati: PIN ni iyawe ni “Personal Identification Number” ntu kayitange ni iyawe iri konti yawe.”

Akomeza ahumuriza abarimu ko ibijyanye no kuzamura inguzanyo bahora basaba birikwigwaho mu bihe biri imbere bikaba byazakorwa hakurikijwe ubushobozi buhari muri sacco.
Abarimu bisunze ingingo z’amategeko agenga Koperative babajije impamvu Koperative yabo itabaha Ubwasisi?
Umuyobozi waje ahagarariye sacco Bwana MBARUSHIMANA Jean Bosco ushinzwe inguzanyo muri Koperative mwarimu Sacco yavuze ko bigenwa n’inama y’ubuyegetsi ya sacco ati:”Urumva iyo inyungu imaze kuboneka imurikirwa abanyamuryango bakemeza uko ikoreshwa.”
Abarimu babajije impamvu Koperative Umwalimu Sacco ikomejegufatira abarimu kandi itegeko rigenga Koperative mu Rwanda ryemerera umunyamuryango gusezera akaba yava muri Koperative.
MBARUSHIMANA Jean Bosco ati:” Buriya ntabwo ari sacco ikuzirika ahubwo iyo ukora umukoresha wawe niwe ugena aho azaguhembera ikindi mwarimu sacco irebwa na RCA na BNR kubera hajemo amafaranga kandi sacco ntabwo ari ikibina gisanzwe.”
Umuyobozi waruhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo Bwana Twizeremungu Sixbert mu ijambo rye yibukije Koperative Umwalimu sacco ko bafite umukoro wo gusuzuma niba hakurwaho uburyo bwo gusinyirana kuko bimaze kuba ikibazo
ati:”Mufite umukoro wo gusuzuma uko gusinyirana byakurwaho kuko hari aho usanga uwo basinyiye bisaba kugurira abamusinyira”.
Yasoje inama ashimira abitabiriye inama na Koperative Umwalimu Sacco yegera abanyamuryango bayo ikabasobanurira serivice ibaha n’izo iteganya kubaha.
Bimwe mu bibazo abarimu bakunze kugaragaza ni uguhabwa inguzanyo nto nubwo mwarimu Sacco igaragaza ko bakiri kubyigaho bashakisha ubushobozi aho buzava ,bishobora kuza gerwaho mu bihe biri imbere.






Gasabo: Koperative Umwalimu Sacco igiye guhura n’abarimu basobanurirwe serivise bahabwa
IFASHABAYO
