Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukurikiranyweho kwica se umubyara w’imyaka 76 amutwikishije lisansi.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku mugoroba w’itariki ya 25/09/2025 mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera ubwo uyu musore yasangaga se umubyara mu cyumba yararagamo agahita umutwika akoreshe lisansi agashya kugeza apfuye.
Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; asobanura ko yishe se kubera yahoraga amucyurira ko ari ikinyendaro, ko akwiye kubwira nyina akamwereka se wamubyaye. Abaturage bavuga ko uyu musore yananiranye; yiba se, kandi asanzwe aziho imyitwarire mibi.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
