Mu mpera z’Icyumweru gishize Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza ruregwamo umukozi wo mu rugo wagerageje kuroga abantu bo mu rugo yakoragamo abashyiriye uburozi mu mata rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu.
Uyu mukozi akurikiranyweho icyaha cyabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Maranyundo, ku wa 07 Gicurasi 2025,ubwo uyu mukobwa wari umaze imyaka itatu akora muri urwo rugo yashyiraga umuti woza inka (RABTRAZ 12.5 % EC) mu mata ngo abo muri urwo rugo baze kuyanywa ahumanye.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko uyu mukobwa yemeye ko yari agambiriye ko abo muri urwo rugo bashegeshwa n’uwo muti akabona uko abiba.
Urukiko rwemeje ko uwo mukobwa ahamwa n’ubwinjiracyaha bwo kuroga, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu.
Urukiko rwibukije ababuranyi ko kujuririra urubanza bikorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe kibarwa guhera urubanza rumaze gusomwa.
Trending
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
- Ngororero: Abayobozi b’amashuri basabwe kongera imbaraga mu micungire y’ibigo no kurwanya guta ishuri
