Home AMAKURU Gasabo -Rusororo:GS Rusororo Adventiste hibutswe Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
AMAKURU

Gasabo -Rusororo:GS Rusororo Adventiste hibutswe Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo mu Kagari ka Nyagahinga habaye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri, abarimu n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu 14 Gicurasi 2025, byabereye ku ishuri rya Rusororo Adventiste (GS Rusororo Adventiste yahoze yitwa EP Rusororo Adventiste), kubufatanye na Riviera High school, Green Land, City Infanty na C.S Saint famille d’Helmet.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ruva mu kigo cya GS Rusororo Adventiste rwerekeza kuri Maison de jeune no gushyira indabo ku urukuta ruriho amazina yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku nzuyu y’ubyiruko ya Kabuga (Maison de jeune Kabuga).

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Rusororo Adventiste Bwana Mbaruramye Augustin mu gutanga ikaze yasabye abitabiriye iki gikorwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no  kuzirikana Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya abahakana  Jenoside.

Umuyobozi wa GS Rusororo Adventiste Bwana Mbaruramye Augustin 

Uwatanze ikiganiro Bwana Kalinamaryo Theogene yagarutse ku isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagurutse ku Ndangagaciro y’ubunyarwandwa yarangaga abanyarwanda ati:”Harimo Ubunyarwanda,Ubupfura,Ubutwari no  Gukunda igihugu n’izindi.”

Kalinamaryo Theogene yaganirije urubyiruko ku mateka y’u Rwanda

Yakomeje agira ati” Ubunyarwa ryari ipfundo ribumbira abanyarwanda hamwe bakabana  hamwe mu mahoro umwami akaba uwarubanda, abaturage bakaba rubanda rw’Umwami nta vangura.”

Yasobanuye ku gihe umwami mutara III Rudahigwa yasabaga ubwigenge maze bamwe mu banyarwanda bari bayobowe na Kayibanda Grégoire bavuga ko atari cyo cyihutirwa, Kayibanda waje kuba Perezida w’u Rwanda.

Nyuma Habyarimana Juvenil  yasimbuye Kayibanda maze akora bibi birenze ibye kuko Habyarimana yagize ati:”Igihugu cyaruzuye .” Mu gihe yari asabwe ko abari barahunze ubwicanyi bwakorwaga bataha.

Bwana Kalinamaryo Theogene yijeje abana ndetse n’abitabiriye iki gikorwa ko ingabo zahoze ari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko bitazongera kuko ari imwe  muntego zayo.

ati:”Muhumure ntabwo bizongera .”

Uwatanze ubuhamya Madam Gwaneza Josiane yagarutse kunzira y’umusaraba yanyuzemo kuva agitangira ishuri,aho mwarimu yamukubise amutegeka ku menya ubwoko bwe ati:” Mwarimu yarankubise ati jya umenya ubwoko bwawe kubera guhaguruka mu moko atandukanye.”

Uwatanze ubuhamya Gwaneza Josiane yagarutse kunzira y’umusaraba yanyuzemo

Yagarutse ku rugendo rwo kwiga, atotezwa , urugendo rutari rworoshye,
ubwoyoherezwaga  i Jurwe ngo niho Inkotanyi ziri ngo zizamurokore ariko ntiyazibona akomeza yerekeza  i Gikomero, akomeza inzira y’umusaraba no kwihisha abibisha bamuhigaga n’ubwo yari umwana muto Imana  iramurinda.

Yashoje ashimira ingabo zahoze ari iza RPA  zarokoye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Rusororo Madam Gakwaya Adelaide yashimiye uko ibigo by’amashuri bihuriza abana hamwe bakigishwa amateka yaranze u Rwanda.

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Rusororo Madam Gakwaya Adelaide yashimiye abitabiriye iki gikorwa.

Umushyitsi mukuru akaba na Perezida w’inama Njyanama y’Umurenge wa Rusororo Bwana Bayiriringire Seth,yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31.

Umushyitsi mukuru akaba Perezida w’inama Njyanama y’Umurenge wa Rusororo Bwana Bayiringire Seth yaganirije urubyiruko

Yakomeje ashimira abayobozi b’amashuri bahuriza hamwe abana bakiga amateka yaranze u Rwanda tuzirikana abishwe ndetse no gukumira abapfobya amateka yacu.

Yakomoje kubarimu bigishaga ivangura mu mumashuri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’Abarimu kandi ari abantu bajijutse.

Asaba urubyiruko rukwiye kwiga kubera ko hari abato bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hari n’abato bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati:”Bana mutazagendera mu mujyo mubi mutannye,dore muri kwiga .nti muzemere ko babashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abari bato bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nanone yahagaritswe n’abari bato muri icyo gihe.”

Akomeza ahumuriza abanyarwanda ko tudakwiriye guherayo dukwiriye kwiyubaka.

Yasabye abana kwiga kuko biharanirwa ati:”Murasabwa kwiga kuko hatsinda uwatsinze ntabwo aruko uba ukomoka mu bwoko runaka nkuko byakorwaga mbere.”

Umurenge wa Rusororo ni umwe mu mirenge cumi n’itanu igize Akarere ka Gasabo,mu minsi ijana ibigo biri mu murenge wa Rusororo bikaba bikomeje gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 15 Gicurasi 2025 igikorwa kiza komereza muri APAER-RUSORORO ni mu murenge wa Rusororo.

Kalisa Jacques umunyamabanga wa Ibuka mu murenge wa Rusororo yasobanuriye urubyiruko amwe mu mateka y’urukuta ruriho amazina yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Maison de Jeune Kabuga

   

Tariki 09 Gicurasi 2025 Kwibuka byari byabereye I Mbandazi kuri EP Mbandazi naho ni mu murenge wa Rusororo.

Gasabo -Rusororo: EP Mbandazi hibutswe abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Written by
Gilbert IFASHABAYO

Ukeneye kuduha amakuru waduhamagara cyangwa ukanyandikira kuri Whatsapp +250 788820730

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...