Umujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo mu kagari ka Mbandazi habaye igikorwa cyo kwibuka abari Abarezi(Abarimu ) n’Abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025, kibera ku ishuri ribanza rya Mbandazi (EP Mbandazi),kubufatanye n’urwunge rw’Amashuri rwa Cyeru (GS Cyeru),Blessing School ,Mount Zion na Komite ya Ibuka mu kagari ka Mbandazi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka cya kozwe n’abitabiriye iki gikorwa bose .
Uwatanze ikiganiro Bwana Ndayambaje Augustin yasobanuriye abanyeshuri ndetse n’abitabiriye bose iki gikorwa amateka y’u Rwanda mbere ya bakoroni na nyuma ya Jenoside, ndetse aganisha ku gukomeza gusigasira ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagarutse kubakoroni n’uruhare rwabo mu macakubiri yagejeje urwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Aboneraho gusaba abana urubyiruko muri rusange kwirinda abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda.
Uwatanze ubuhamya Bwana Muberanyambo Antoine yagarutse ku kunzira y’umusaraba yanyuzemo ndetse nabishwe banyuzemo nuko batotezwaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, i Mbandazi ho tariki 08 Mata 1994 nibwo hatangiye gutwikwa amazu no kwica cyane cyane muri Sentere ya Cyeru.
Yakomeje ashimira Imana na n’ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,bakongera kubaho mu mahoro mu gihugu Abanyarwanda batekanye.
Mubutumwa bwa tanzwe uyu munsi hasabwe ko hakubakwa urukuta rwanditseho amazina y’Abarezi ndetse n’Abanyeshuri bibaga aha kuri EP MBANDAZI bazize Jenoside mu 1994.
Umushyitsi mukuru akaba n’intumwa y’Umurenge wa Rusororo ushinzwe iterambere ry’umuryango Madam Jeanne D’Arc UWAMAHORO yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 31Jenoside yakorewe Abatutsi,hibukwa abanyeshuri bigaga aha kuri EP Mbandazi n’abarezi babo.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bashyizehamwe no gutahiriza hamwe mu kubaka igihugu cyabo ati:”Mureke dukomeze umucomwiza wo kuba umwe twiyubakira igihugu cyacu.”
EP Mbandazi ni ikigo giherereye mu murenge wa Rusororo mu kagari ka Mbandazi ho mu mudugudu wa Mugeyo abana bamaze kubarurwa bishwe barenga kuri 75 n’abarimu bagera 9. Hakaba hasabwa ko hakubakwa urukuta rwanditseho amazina y’abarimu n’Abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri iri shuri.







Leave a comment