Umugabo witwa Nzamwita Aimé w’imyaka 38 y’amavuko n’umugore we Nyirarukundo Frotinée bakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo.
CIP Wellars Gahonzire, uvugira Polisi mu Mujyi wa Kigali, yemeje aya makuru, avuga ko ku wa 31 Nyakanga 2025, abakekwaho icyaha batawe muri yombi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano.
CIP Gahonzire yavuze ko inzego z’umutekano zagiye mu rugo rwa Nzamwita ziramufata kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.
Ati: “Umugore yabonye umugabo amaze gufatwa yari ari kumwe n’umwana mu nzu ahita afatisha umuriro Supanet n’uburiri bitangira kwaka agamije kuzimangatanya ibimenyetso, abapolisi batangiye kuzimya umuriro hanitabazwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FBR) z’umuriro urazima.”
Akomeza agira ati: “Mu nzu hasanzwemo amacupa arimo inzoga ya Liquor, amacupa 624, Litiro 20 zari mu kidomoro bakoreshaga bakora izi nzoga, ubwoko bw’inzoga bakoraga mu buryo butemewe bayitaga ‘One Sip Gin’.”
Polisi y’u Rwanda ikorera mu wa Kigali itangaza ko inkongi yatumye hari ibyangjrika harimo inzu yangiritse, n’ibintu bifite agaciro ka 2,500,000 RWF. Ibyangirikiye mu nzu bifite agaciro ka 5,820,000 RWF.
Nyuma yo gufatwa abakekwa n’inzoga bakoraga babafungiye kuri Station ya Bumbogo ngo bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage ko ari ukuroga abaturage kandi ko batazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw’abaturage.
Abaturage bibutswa gutanga amakuru ku bantu bakora ibinyuranye n’amategeko bagafatwa bagahanwa.
CIP Gahonzire, avuga ko ibyaha nk’ibi bihanwa n’amategeko cyane ko ngo usanga harimo n’ibyaha byinshi birimo no guhimba ibyangombwa ndetse no kwangiza ubuzima bw’abaturage.

