Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 22/05/2025, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Jali, Akagali ka Agateko, mu mudugudu wa Kinunga, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, ndetse n’abaturage bafashe abajura 4 batega abaturage kumanywa na nijoro bitwaje ibyuma, bakabambura ibyabo ndetse bakanabakomeretsa.
Hafashwe Niyomugabo Theogene w’imyaka 20 y’amavuko,Mutijima Olivier ufite imyaka 25,Manariyo Vedaste alias Byagara w’imyaka 31 (uyu bivugwa ko ari mu bateze bakanatera icyuma umukozi wo muri Akagera Motor witwa Shala Djanga Albert ku itariki ya 3/5/2025,hanafashwe kandi undi witwa Utazirubanda Vedaste bakunda kwita Black.
Aba bafashwe bivugwa ko hari hashize iminsi hatangwa ibirego by’abaturage bavuga ko bategwa n’abajura bakabambura ibyabo ndetse bakanabakomeretsa.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kumva ko bazatungwa no gutwara ibyabandi, ikanabibutsa ko nta mwanya bafite muri iki gihugu, kandi ko ibikorwa byo kubafata bikomeje.
Iyo umujura agiye kwiba yitwaje ibyama ntabwo aba akiri umujura gusa ahubwo aba yahindutse umugizi wa nabi.
Polisi kandi iributsa abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru ku bantu bose bazi ko ari abajura.
Abafashwe ubu bafungiye kuri Station ya Gatsata kugirango bakorerwe amadosiye bajyanwe mu bugenzacyaha.
Leave a comment