Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana muri muri centre ya Nyacyonga bahangayikishijwe n’akabari kitwa Jama City Motel,kabagira inkoko mu bwiherero.
Umwe mu bakiriya wagiye kwiyakira mu masaha y’ikigoroba yatunguwe no kwaka ubwiherero hanyuma agezeyo asanga bahabagiye inkoko izindi ziri mu ndobo n ibisigazwa byazo cyangwa se ibyo bazikuyemo byo mu nda binyanyagiye aho ngaho amasazi ari gutuma.
Yegereye umwe mu bakozi bakora muri aka kabari utashatse ko amazina ye tuyashyira mu nkuru hanyuma amutangariza ko basanzwe babikora ndetse ariho bazibagira kubera ko ariho hegereye ubukarabiro.Umukiriya kwiyakira yahise abireka bitewe nuko yari amaze kubona ko hari umwanda.
Yabajije impamvu batagira ahantu habugenewe ho gusukurira ibiryo cyangwa se aho batunganyiriza inyama baba bagiye kugaburira abakiriya uyu nawe amusubiza ko bagejeje ikibazo kuri nyiri kabari ariko babona ari kubigendamo biguru ntege ndetse abasubiza ko ntacyo bitwaye kuba babagira aho inkoko ko icyingenzi nuko baba bazogeje.
Impunguke mu by’ubuzima zigaragaza ko ibiryo iyo bititaweho uko bihagije yaba ari uburyo bitekwamo ndetse naho bitekerwa cyangwa bitunganyirizwa, bishobora kugira ingaruka ku babihabwa.
Umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana kibivugaho mu bijyanye n’isuku ndetse n’imitegurire y’amafunguro muri zimwe muri resitora cyangwa se utubari dukunze gutungwa agatoki ariko inshuro zose umunyamakuru yahamagaye nomero za Gitifu w’umurenge ntiyashoboye kuboneka. Igihe cyose azahabonekera twazabyongeramo mu nkuru yacu y’ubutaha.



