Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Gisozi,Akagari ka Ruhango mu mudugudu wa Ntora kuri uyu wa 21 Nyakanga 2025,bamwe mu baturage bafite amikoro adahagije batuye mu mudugudu wa Ntora baremewe ubwisungane mu kwivuza.
Bakaba babifashijwemo n’Ikigo cy’Imari ASA International PLC gikorera muri uyu mudugudu wa Ntora aho iki kigo cyatanze sheki y’amafaranga angana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Munyaneza Jean Damscene,ni umuturage wo mu mudududu wa Ntora,ufite umuryango ugizwe n’abantu 6,avuga ko yishimiye kuba yahawe ubufasha bwa Mutuweli akavuga ko ari ibintu byamushimishije cyane,

Ati:”Mutuweli ndayishimiye,nagiraga ikibazo cyo kujya kwivuza,mfite umwana wikubita hasi,biramfashije cyane,mbonye uko azajya ajya kwaka imiti i Ndera.”
Ibi abihuza na Mukamurara Marie Rose nawe ni umwe mu bahawe Mutuweli,avugako afite abana 4 kandi ko yashimishijwe no kuba ihawe mutuweli,avuga ko mu kazi asanzwe akora ka buri munsi ko kubumba kubona mutuweli bimugora.


Karemera Anicet, Umukuru w’Umudugudu wa Ntora avako iki gikorwa cyo kwishyurira abatishoboye mutuweli gihuzwa n’umuhigo bafite wo kurangiza kwishyura abaturage bose bitarenze 30 Kanama,akavuga ko muri buri sibo batoranyije imiryango idashobora kwiyishyurira.

Avugako ariyo mpamvu babahuje n’umufatanyabikorwa wishyuriye imiryango 29,igizwe n’abantu 333.Uyu mudugudu ukaba ufite abantu bagomba kwishyura ubwisungane mu kwivuza bagera ku bihumbi 6000.
Muri uyu mudugudu kandi hagaragara umuturage wari usanzwe yishyurirwa mutuweli ariko kuri ubu akaba nawe asigaye yishyurira bagenzi be aho kuri ubu amaze kwishyurira abaturage 3.
Christian Sarifu,ni Umuyobozi wa ASA International PLC,avugako mu mahame y’iki kigo bumva ko inyungu babona bayisangiza abaturage baba bayibahaye
Ati:”Dufite inshingano yo kubasubiza ibyo babashije kutugezaho,uyu munsi twifatanyije n’iyi miryango kugirango twifatanye na gahunda za Leta,buri muturage aba asabwa kugira mutuelle de Sante,akaba ariyo mpamvu ASA nayo igomba gutanga umusanzu,…”
Christian akomeza atanga ubutumwa ku bafatanyabikorwa cyangwa se ibigo bikora kimwe nka ASA ko bagomba gufatanya bagashyira hamwe mu gufasha gahunda za Leta kuko ari inshingano zabo nk’abanyarwanda batuye mu Rwanda kandi bakorera u Rwanda.
ASA International PLC ni sosiyete mpuzamahanga ikomeye mu bijyanye na serivisi z’imari nto z’iterambere(microfinance), yigisha guha inguzanyo abantu bafite umusaruro muto, cyane cyane abagore, kugirango babashe kwiteza imbere.
Yatangiye nka ASA NGO muri Bangladesh nyuma irakura iba ASA International PLC, ikaba ari sosiyete ibarizwa ku isoko ry’imari rya London (LSE) kandi ikorera mu bihugu 13 muri Afurika na Aziya.
Mu Rwanda, ibikorwa bya ASA Rwanda byatangiye mu mwaka wa 2016, bikaba ari ishami ryayo ribarizwa mu rwego rwa “deposit‑taking microfinance institution” ritanga inguzanyo nto z’ubucuruzi ku batishoboye




