Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Ndera,Rusororo na Gikomero, yafashe abantu 5 bateka kanyanga bakanayikwirakwiza mu baturage.
Aba bantu bakaba bafatanywe litiro zisaga 30, hanafatwa bamwe mubazitekaga bagera kuri 05 bakaba bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zikorera muri iyo mirenge
Aba bafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage ku bufatanye n’abaturage batanga amakuru ababikora bagafatwa.
Mu Murenge wa Rusororo mu Kagali ka Gasagaragara hafatiwe litiro 20 n’ibikoresho bifashishaga mu guteka kanyanga,uwayitekaga we yahise yiruka inzego z’umutekano ubu zikaba zikumushakisha.
Mu Murenge wa Ndera mu Kagali ka Bwiza hafatiwe litiro 5, ndetse n’abagabo babiri bari bayitwaye kuri moto bayishyiriye abakiriya.
Mu Murenge wa Gikomero mu Kagali ka Murambi na Munini, hafatiwe litiro 10, ndetse hanafatwa abantu 3 bacuruzaga kanyanga.
Abafashwe bose uko ari 5 bakaba bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zikorera mu mirenge ya Ndera,Rusororo na Gikomero.
Kanyanga mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge bityo abayiteka, abayinywa na bayikwirakwiza mu baturage baba bakoze icyaha kandi gihanishwa igifungo kinini, gishobora no kuvamo igifungo cya burundu.
Abaturage barasbwa kwirinda ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zarabahugurukiye ngo bafatwe.





