Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi.
Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 13/10/2025 mu mudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Ndatemwa, Umumurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo ubwo uyu mukecuru bamumenagaho lisansi bakamutwika akajyanwa kwa muganga yagerayo agahita apfa.
Umwe mu bakurikiranywe, ni umugabo w’imyaka 41 uyu mukecuru mbere yo gupfa yavuze ko ari we wamutwitse. Abaturanyi babo bemeza ko asanzwe afitanye amakimbirane n’uwo mukecuru, kuko yamushinjaga ko yamurogeye abana.
Undi ukurikiranywe n’umugabo abaturage babonye acaracara hafi y’urugo rw’uwo mukecuru mbere y’uko icyaha kiba. Abaregwa bose bahaka icyaha bakurikiranyweho.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake abaregwa bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107y’ Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
