Home AMAKURU Gabon: Perezida Brice Oligui Nguema yarahiye imbere y’imbaga, mu mihango yihariye y’umuco
AMAKURU

Gabon: Perezida Brice Oligui Nguema yarahiye imbere y’imbaga, mu mihango yihariye y’umuco

Kuwa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, Stade de l’Amitié i Libreville yakubise yuzuye ubwo Perezida mushya wa Gabon, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, yarahiriraga kuyobora igihugu mu birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru barimo Abakuru b’Ibihugu 20 bya Afurika.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Gabon umuhango nk’uyu ubereye imbere y’abantu basaga ibihumbi 40. Wagaragayemo imihango gakondo yo kumuragiza abakurambere, aho hakoreshwaga impu z’inyamaswa, amazi y’umugisha n’abapfumu baturutse imihanda yose.

Perezida Nguema yarahiriye ku Itegeko Nshinga asezeranya kurengera ubusugire bw’igihugu, kurwanya ruswa no guteza imbere imibereho y’abaturage. Yashimangiye ko intambara yo kubaka Gabon nshya itangiye, asaba ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi bose.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Gatenga bunamiye Abatutsi ibihumbi 59 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye  

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga,...

Musanze: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza...

Polisi yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports akagwa igihumure

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon...