Kuwa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, Stade de l’Amitié i Libreville yakubise yuzuye ubwo Perezida mushya wa Gabon, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, yarahiriraga kuyobora igihugu mu birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru barimo Abakuru b’Ibihugu 20 bya Afurika.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Gabon umuhango nk’uyu ubereye imbere y’abantu basaga ibihumbi 40. Wagaragayemo imihango gakondo yo kumuragiza abakurambere, aho hakoreshwaga impu z’inyamaswa, amazi y’umugisha n’abapfumu baturutse imihanda yose.
Perezida Nguema yarahiriye ku Itegeko Nshinga asezeranya kurengera ubusugire bw’igihugu, kurwanya ruswa no guteza imbere imibereho y’abaturage. Yashimangiye ko intambara yo kubaka Gabon nshya itangiye, asaba ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi bose.
Leave a comment