Mu Kagali ka Mbandazi Akarere ka Gasabo Umujyi wa KigaliPolisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze mu murenge wa Rusororo bafunze ibirombe by’umushoramari Ntakirutimana Thacien wakoreshaga abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya gasegereti n’imicanga.
Polisi ivuga ko yasanze uyu mushoramari yarahawe ibyangombwa mu buryo bufifitse . Hari abakomerekeyemo ntiyabavuza ku buryo babaye ibisenzegeri , banasaba ko kurenganurwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire avuga ko bamaze gufunga ibi birombe bya gasegereti n’imicanga kuko ntabyangombwa uwo mushoramari yari afite.
Ati: “Byaragaragaye ko bacukuraga aho babonye. Ikibazo rero kikimara kumenyekana, inzego za Polisi n’iz’Ibanze muri ako gace bagaragaje ko habayemo amakosa, biba ngombwa ko uwo muntu wacukuraga aba ahagaritswe kugeza igihe aboneye icyangombwa. Ni umuntu witwa Ntakirutimana Thacien yahawe icyangombwa kirimo amakosa kigaragaza ko yacukura Umurenge wose.”


