Home MUMAHANGA France-Israel: Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’ibihugu byombi
MUMAHANGA

France-Israel: Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’ibihugu byombi

Ubwo hatangazwaga ko Israel yahagaritse Visa z’itsinda ry’Abadepite b’Ubufaransa byaciye amarenga ko umubano b’Ubufaransa na Israel ugiye kuzamba.

Ku Cyumweru taliki 20 Mata 2025, ni bwo itsinda ry’Abadepite b’Abafaransa batangaje ko batunguwe no gusanga Visa zabo zateshejwe agaciro, nyuma gato y’uko batumiwe n’uhagarariye inyungu z’Ubufaransa muri Israel ngo bajye gusura uduce dutandukanye.

Aba badepite ngo barashinjwa kuba bashyigikiye Palestine ko yagira Leta yigenga, ibintu Israel ibona nk’icyasha kuri bo.

Iri tsinda ryagombaga kuzagirira uruzinduko rw’iminsi 5 muri Israel, gusa ntabwo ubu bemerewe kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu.

Aba badepite bagagarikiwe Visa habura iminsi 2 ngo berekeze muri Israel.

Ku ruhande rwabo bafataga uru ruzinduko nk’umusemburo mwiza ku mibanire Mpuzamahanga no kwimakaza umuco w’amahoro.

Ni nde wakojeje agati mu ntozi, abadepite baramusaba iki? 

Nyirabayazana w’ibi byose ni Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro kuko aheruka gutangaza ko mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye itaganyijwe kuba muri Kamena uyu mwaka, Macro yagaragaje ko igihugu cye gishyigikiye kubaho kwa Palestine nka Leta yigenga, ibyo Benjamin Netanyahu, Minisiteri w’Intebe wa Israel, afata nko kumukora mu bwonko kuko abifata nk’impano baba bahaye iterabwoba.

Aba abadepite basabye Perezida w’Ubufaransa kugira igisubizo agenera Israel.

Abadepite bahagarikiwe Visa ni Julie Ozenne, Soumya Bourouaha na Senateri Marianne Margate.

Uretse aba harimo n’abahoze mu nteko ishinga Amategeko y’Ubufaransa ari bo François Ruffin na Alexis Corbiere.

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Perezida wa Iran yikomye igitutu cya Trump

Abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perzida...

U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki...

Gen. Muhoozi yashimuse utavuga rumwe n’ubutegetsi amwogosha ubwana

Eddie Mutwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wari waraburiwe irengero...

Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support...