Ubwo hatangazwaga ko Israel yahagaritse Visa z’itsinda ry’Abadepite b’Ubufaransa byaciye amarenga ko umubano b’Ubufaransa na Israel ugiye kuzamba.
Ku Cyumweru taliki 20 Mata 2025, ni bwo itsinda ry’Abadepite b’Abafaransa batangaje ko batunguwe no gusanga Visa zabo zateshejwe agaciro, nyuma gato y’uko batumiwe n’uhagarariye inyungu z’Ubufaransa muri Israel ngo bajye gusura uduce dutandukanye.
Aba badepite ngo barashinjwa kuba bashyigikiye Palestine ko yagira Leta yigenga, ibintu Israel ibona nk’icyasha kuri bo.
Iri tsinda ryagombaga kuzagirira uruzinduko rw’iminsi 5 muri Israel, gusa ntabwo ubu bemerewe kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu.
Aba badepite bagagarikiwe Visa habura iminsi 2 ngo berekeze muri Israel.
Ku ruhande rwabo bafataga uru ruzinduko nk’umusemburo mwiza ku mibanire Mpuzamahanga no kwimakaza umuco w’amahoro.
Ni nde wakojeje agati mu ntozi, abadepite baramusaba iki?
Nyirabayazana w’ibi byose ni Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro kuko aheruka gutangaza ko mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye itaganyijwe kuba muri Kamena uyu mwaka, Macro yagaragaje ko igihugu cye gishyigikiye kubaho kwa Palestine nka Leta yigenga, ibyo Benjamin Netanyahu, Minisiteri w’Intebe wa Israel, afata nko kumukora mu bwonko kuko abifata nk’impano baba bahaye iterabwoba.
Aba abadepite basabye Perezida w’Ubufaransa kugira igisubizo agenera Israel.
Abadepite bahagarikiwe Visa ni Julie Ozenne, Soumya Bourouaha na Senateri Marianne Margate.
Uretse aba harimo n’abahoze mu nteko ishinga Amategeko y’Ubufaransa ari bo François Ruffin na Alexis Corbiere.
Leave a comment