Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryirukanye abasifuzi batatu, bazira kugira uruhare mu kugena uko umukino uri bugende binyuze mu buriganya (match fixing) n’ibindi.
Abasifuzi birukanwe ni Amida Hemedi, Uwimana Ally na Mbarute Djihadi.
Amida Hemedi wasifuraga mu kibuga hagati, yazize kugira uruhare mu guhuza abasifuzi n’abantu bakora match fixing.
Uwimana Ally yazize gushishikariza bamwe mu basifuzi gutega (betting) ku mikino yo mu Rwanda kandi bagomba kuyisifura.
Mbarute Djihadi we yazize kuba yarakiriye amafaranga y’abantu bakora match fixing.
Leave a comment