RDC: Brigadier General Eddy Kapend, uyobora Regiyo ya Gisirikare ya 22, yavuze ko ntacyo byahungabanyije ku gihugu kuba abarwanyi b’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 barigaruriye ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko havuka ikibazo mu gihe babafata Intara ya Katanga.
Brig Gen Eddy Kapend yatangaje ibi, nyuma y’aho ku Cyumweru Taliki 21 Nzeri 2025, AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Nzibira uherereye muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyapfo.
Brig Gen Eddy Kapend unayobora Ingabo muri Katanga yavuze ko nta kibazo gikomeye bafite, mu gihe aka gace katarigarurirwa n’abo barwanyi bari kubohoza uduce two mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Igitutu cyose kiri mu Burasirazuba bwa RDC, kitugeraho, ku buryo turamutse tutabashije guhagarikira umwanzi aho ari, nitwe ba mbere tuzaraswaho n’imbunda ze ziremereye.”
Akomeza agira ati: “Dutekereza ko bashobora gufata hose, ariko mu gihe batarafata Katanga, igihugu kizabaho.”
Ibi yabitangaje mu gihe mpera z’Icyumweru gishize imirwano yongeye gufata indi ntera hagati ya AFC/M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta.
Icyo gihe imirwano ikomeye yumvikanye mu duce two muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twa Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza na Kalongo muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’i Masisi na Walikale .
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
