Ihuriro Alliance Fleuve Congo, ribarizwamo umutwe wa M23, ryahaye Icyumweru kimwe Ingabo za RDC n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo bihishe mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Walungu, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kurambika intwaro hasi.
Walungu ni imwe muri Teiritwari zigize Intara ya Kivu y’Amajyepho, kuva muri Gashyantare uyu mwaka ikaba yarakunze kuberamo imirwano ihanganishije AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bayigabagaho ibitero mu duce igenzura.
Ku wa 05 Gicurasi 2025, mu duce twa Katogota Kamanyola, mu misozi ya Rutebe, Kayange na Luzinzi ho muri Teritwari za Walungu na Uvira, humvikanye imirwano hagati ya M23 n’abarwanyi ba Wazalendo.
Kuwa Gatanu, ubwo Colonel Nsabimana Mwendangabo Samuel,Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’abaturage muri AFC/M23, yaganiraga n’abaturage yavuze ko abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bihishe muri Walungu, bahawe iminsi irindwi yo kuba bamaze gushyira intwaro hasi, bitakubahirizwa abarwanyi ba AFC/M23 bakabahiga bukware.
Ati: “Rubyiruko rwa Walungu, ndagirango mbabwire ikintu kimwe. Twe twaje nk’igisirikare. Twe twaje nk’igisirikare cyatojwe neza. Bariya tuzaba isomo.Tubahaye icyumweru kimwe cyonyine ngo babe bagiye. Nzimbira tuzabafata tubahonde, Shabunda tuzabakubita, Kingurube na hariya Lubira.”
Akomeza ashimangira ko ingabo za Leta na Wazalendo bazinangira imitima, bazahigwa na M23, kandi bazahabwa isomo.
Leave a comment