Umutoza Mukuru wa Etincelles, Seninga Innocent yahagaritswe by’agateganya n’ubuyozi bw’iyi kipe, ashinjwa kugira imyitwarire mibi, aho bivugwa ko yanyoye ibisindisha akanava mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC adasabye uruhushya.
Amakuru avuga ko mu ijoro ryakeye rya taliki 30 Gicura 2025, Seninga yafashe ibisindisha bikabije, anongeraho guhita asohoka mu mwiherero aho ikipe atoza icumbitse.
Bivugwa Seninga ashinjwa kugenda adasabye uburenganzira, ndetse ngo yabanje gushyamirana n’abayobozi be.
Umunyamabanga wa Etincelles FC, Bagoyi Sultan Basoul, yamereye itangazamakuru ko “Seninga yahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi. Turashaka kureba niba hari ibyo yakosora akaba yagaruka mu kazi.”
Ni mu gihe hari andi makuru avuga ko Seninga atahagaritswe kubera ubushyamirane, ahubwo ko mu ijoro ryakeye yafashe ibisindisha ahita yivana mu mwiherero w’ikipe ntawe asezeye.
Seninga yavuye mu ikipe mu gihe iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, uteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane, taliki y 01 Gicurasi 2025.
Uyu mukino uri butozwe n’umwungiriza we Kalisa François.
Leave a comment