Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ( Ordinary Level), bakomeje guhera mu rungabangabo nyuma yo kwizezwa ko bazishyurwa amafaranga bakoreye, none icyumweru kirirenze amaso yaheze mu kirere.
Amakuru agera ku Umurunga avuga ko bamwe mu banyamakuru batangaje ko Minisitiri w’uburezi mu kwezi kwa Kanama hagati yavuze ko aba barimu bazaba bamaze kubona amafaranga yabo bitarenze uko kwezi. Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abarimu bagaragaje ibyishimo cyane ko abakosoye ibizamini bisoza amashuri abanza bo bari bamaze kwishyurwa, ikizere cyari gifite ishingiro.
Mu busanzwe nyuma y’igihe gito igikorwa k’ikosora kirangiye, amalisiti y’abakosozi yoherezwa kuri banki ukeneye gufata avansi ku yo yakoreye akagana banki akayifata, ariko ngo hari abarimu bifashe bakimara kumva ko amafaranga azaza vuba ntibajya kotsa aya mafaranga nk’uko bakunda kubivuga.
Aba barimu rero nyuma y’uko amaso ageze mu kirere, abakeneye kujyana abantu ku mashuri no gukemura ibibazo bitandukanye bakomeje kugorwa, ndetse hibazwa niba koko Minisitiri w’uburezi yarababeshye cyangwa ari itangazamakuru ryabashyuhije.
Hari n’abatangiye kugaragaza impungenge ko imishahara isanzwe y’ukwezi kwa Nzeri ishobora kuzaza NESA itarabishyura, bityo abokeje bakazabura imishahara yabo bikabasaba gusiragira bajya kubikosoza kuri banki.
Abakosozi rero barasaba inzego bireba by’umwihariko Minisitiri w’uburezi kubakurikiranira impamvu ibyo bijejwe bitakemutse, bikababarisha nabi none itangira ry’amashuri rikaba rigiye kubagora.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru ariko, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko hari amasite amwe n’amwe abayakoreyeho bamaze kubona amafaranga yabo, bityo abandi bakibaza impamvu bo birengagijwe.
N’ubwo aba barimu batarishyurwa ariko, ndetse n’abakosoye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bijejejwe ko bazishyurwa bitarenze Nzeri 2025, nabo basa nk’aho bakuyeyo amaso. Gusa abamaze kuyabona barashimira ko uyu mwaka aya mafaranga yaje hakiri kare bitandukanye no mu bihe byashize aho byashoboraga no gufata undi mwaka batarishyurwa.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
