Ubu tuvugana ndi mu bitaro kwa muganga ndi kwitabwaho n’abaganga ariko nabonye abaganga benshi uyu mukobwa uri kumvura nta handi nigeze mubona. Ndakangutse mbona andi iruhande arimo kureba ko serumu banteye itashizemo ngo antere iyindi, mbaye nkimukubita amaso mbira ibyuya umubiri wose, ibizongamubiri biranzubaza, uko anzenguruka ansuzuma nkamuzuminga wese nisanga mu ntekerezo twiryamaniye kuri iki gitanda ndwariyeho. Ntumbaze niba narigeze no kurwara ndumva meze neza nkimara kurabukwa uyu muganga, ahari ndarwaye cyangwa ndashonje, cyangwa ndarenzwe wenda.
Nyuma y’iminsi 5 ndi mu bitaro baransezereye ariko numva ntataha ngo nsige uyu muganga w’uburanga bukiza, gusa kuko ibizamini byari byamaze kugaragaza ko ndimo gukira ngomba gutaha nta yandi mahitamo nari nsigaranye. Naratashye njya mu rugo ariko nari nasabwe na muganga kuruhuka nibura iminsi 10 mbere yo gusubira mu kazi kugirango mbanze mere neza cyane niyiteho ngire imbaraga.
Aha mu rugo rero ndi kumwe na Kadogo wange ariko wa mukobwa uza kunsasira nawe akazi ke karakomeje ndetse ari kunyitaho by’umwihariko antekera, kugirango nkire vuba nsubire mu kazi. Burya bwose ni uku wa mukobwa ni mwiza kuri uru rwego? Uziko aribwo mbonye umwanya wo kumwitegereza! Mbega umukobwa mwiza weeee, ntawamenya ko yabyaye pe!
Uyu mukozi nawe wagirango ni gatumwa pe, uburyo yambara andi impande, uburyo amvugishamo, sinzi ikibyihishe inyuma. Uyu ni umunsi wa gatatu mvuye mu bitaro kandi aza kunyitaho buri munsi. Gusa kwihangana ndumva binaniye ndi kumva urukundo nakunze uyu mukozi rutanyemerera kwihangana ngiye kurikocora bizace aho byagaciye. Ariko se nanyumvira ubusa ndabigenza nte? Ntakundi reka niyongoze bizace aho byagaciye!
Nonese Nunu nyuma yo kunyitaho ukantekera ukangaburira, ukansasira, waretseeee, wandaje iri joro sha,…
Iracyakomeza
Ku bacikanwe n’ibice byatambutse, ku Cyumweru tuzabagezaho ibice byose byatambutse bibumbiye hamwe
