(…yarambwiye ati:)
Hama hamwe urusome niwowe warwishigishiye”. Nahise ngwa mu kantu mbona ko amazi atari ya yandi mbura ijambo namusubiza maze ahita akora imbere mu mufuka w’agakoti yari yambaye azamuramo imbunda ahita asanga ba bakobwa babiri ba mbere basuhuzanya bahuza ibipfunsi bahita bamuha ku nzoga yitwa icyuma bari bafite aragotomera, maze bahita bavugira rimwe babwira ba basore bati: ” Mumugire intere mumusigire akuka ka nyuma gusa, kandi kugeza ku kenda k’imbere ntimugire icyo mumusigira.”
Nashatse aho ndigitira ndahabura nifuza ko isi yamira biranga. Nagerageje kwirwanaho biranga,barampondagura baranziribiranya ng’izo inkoni, imigeri ivanze n’ingumi inzasaya barazihombanya. Mu gihe uwa nyuma agiye kuntemesha umuhoro yari afite umwe muri ba bakobwa ati:”stop! Twababwiye ko mumusiga agihumeka.” Maze bya bisore biraserera bivuga ngo :” Uyu muginga yaturwanyije,imipangu yahindutse kandi yatubonye mu maso tugomba kumurangiza.”
Ubwo uko bakomeje kutumvikana bashaka kunyica abakobwa bababuza, wa mukobwa wari ufite imbunda yahise arasa hejuru maze bose bahita bagwa igihumure. Aho niho Imana Yantabariye kuko nahise mbaca mu rihumye ndiruka wa mukobwa ankurikiza isasu rimpushura ku kibuno. Uko nirukanse n’igihunga nahise ngwa mu cyobo kirekire sinzi icyo cyacukuriwe. Ni icyobo kirekire simbasha kureba hejuru ariko amajwi ndayumva.
Amaguru ndumva atamfasheho sinzi niba yavunaguritse, maze igihe ntazi ndi ahantu ntazi ariko ubu nibwo nkisobanukirwa ko ndi mu cyobo ndetse n’uburyo nakiguyemo ndabyibutse.
Ibice byabanje:
https://umurunga.com/ep-2-urukundo-rwumunsi-umwe-inkuru-ishingiye-ku-byabayeho/
Igice gikurukiyeho tuzakibagezaho ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2025 saa 19:30
