Ubwo nkigarura ubwenge dore ko uwo mukobwa yanyongoreye nkamera nk’igicucu neza, mu gihe nkijya gutekereza ibimbayeho nahise mbona umukobwa wari wicaye arimo kunyitegereza cyane kuko yari yitegeye aho nari mpagaze. Yari umutarutwa sinabona uko mubabwira. Yari afite twa tuntu tw’utunogo ku matama yombi bita Fosete, afite inyinya inyorosheje, amaso nk’ay’inyana, amenyo y’inono, mbese ntasanzwe. Yahise ankurura ukuboko mpita mwicaraho amfata mu misaya turebana nk’umunota wose, ahita ansomagura nange ndamusoma, mpita mubwira ko ari mwiza cyane namukunze ndetse anyemereye twatahana tukajya gusangira ibya nimugoroba.
Bidatinze bisi yahise igera aho ngomba kuviramo maze mbwira wa mukobwa wa gatatu nti ndaviramo hano ati :” Reka nkuherekeze.” Ubwo dusohoka muri bisi turagenda. Urugendo rwari rusigaye rwari nk’iminota 10 tunyura mu gahanda ko muri karitsiye.
Ubwo duteye intambwe nk’eshatu mpita mbona ba bakobwa babiri ba mbere, bahagaze muri karitsiye barimo kunywa amatabi n’inzoga ndikanga ngira ubwoba ariko ndikomeza,mbahitaho nk’utababonye nabo baranyihorera . Ngeze imbere gato bahita basifura nk’abamenyesha abandi bantu, maze njya kubona impande n’impande ibisore bifite inkoni n’imihoro biza binsanga maze mpita mbona ko ba bakobwa babiri bangambaniye.
Ubwo nihagazeho nk’umugabo mbwira wa mukobwa wa gatatu twari dutahanye ko akwiye kutagira ubwoba ngiye kubikemura. Yansubije ijambo rimwe mpita mbona ko ibintu bitaribunyorohere. Yarambwiye ngo:”
Igice cya gatatu tuzakibagezaho ku wa gatatu tariki ya 15/10/2025 saa 19:30 PM
EP1: http://https://umurunga.com/ep-1urukundo-rwumunsi-umwe-inkuru-ishingiye-ku-byabayeho/
