Nitwa Jarbineh, ubu tuvugana ndi mu cyobo ntazi uburebure bwacyo gusa ni kirekire cyane. Ngiye kubagezaho inkuru y’ibyambayeho ni inkuru y’urukundo rw’umunsi umwe.
Ndi umusore w’imyaka 38 y’amavuko, ndacyari ingaragu. Mfite akazi katari kabi kuko karantunze icyo nifuza cyose ndakibona, mfite inzu nziza maze imyaka 9 nyujuje. Akazi nkora kansaba kugenda kuri moto n’ubwo mfite imodoka iparitse mu gipangu iwange.
Hano iwange mu nzu mbana n’umukozi w’umusore umfasha gutunganya ubusitani,koza imodoka,no guteka. Ku rundi ruhande ariko ngira umukozi w’umukobwa wabyariye iwabo abana 2 badahuje ba se, uwa mbere yamuteye inda amutesha ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuva ubwo agize imyaka 23 atarasubira mu ishuri. Uyu niwe ujya amfasha gukora amasuku yo mu rugo nko gukubura, gukoropa,kumesa no gusasa, gusa uyu akora ataha, buri gihe mva mu kazi yatashye.
Inkuru yange rero itangirira muri bisi imwe bagendamo bahagaze bakunze kwita Shirumuteto. Hano Wakwibaza uko nisanze muri bisi kandi ngira moto ngendaho buri munsi njya mu kazi, n’imodoka iparitse mu gipangu.
Umunsi umwe nari ngiye mu kazi ngenda kuri moto yange nk’uko bisanzwe, ndagenda nkora akazi nk’ibisanzwe, amasaha y’akazi arangiye nyura ku kabari kari hafi y’akazi mfata agacupa maze gushira inyota ndahaguruka ngo ntahe. Ngize ngo ndakora kuri moto yange yanga kwaka burundu maze mpitamo gutega ya bisi kuko niyo yabonekaga hafi.

Ngeze mu modoka rero byabaye ngombwa ko ngenda mpagaze, gusa n’ubwo bwari bumaze kwira nanasomye ku gacupa, ariko mu modoka amatara yarakaga ndetse inkuru yange ndayibuka neza. Ubwo uko nagahagaze muri bisi hari umukobwa wakomeje kunyitegereza, umukobwa utagira ukwasa mwiza pe! Uko anyitegereza nange nakomeje kumwitegereza maze mbona araje aranyegereye arampobera turasomana nange ndatwarwa, ambwira ko yankunze nange mubwira ko namwikundiye.
Mu gihe nkivugana n’uwo mukobwa ntaranamubaza amazina ye, nahise numva inyuma yange umuntu amfutse mu maso n’ibiganza. Mukoze ku ntoki ngo mwikureho ndebe uwo muntu numva ni udutoki twiza tworoshye, duhumura, inzara ndende mbese numva ubushagariraaaaaaa n’ibizongamubiri biranyuzuye. Ubwo yahise amfukura mu maso mpindukiye mbona ni umukobwa mwiza mwiza bihebuje ahita ampobera ubundi mu ijwi rituje aranyongorera ati:” shahu uri ibogari ( umusore mwiza) wankuye mu byange. Nta mbaraga nari kubona zimwikura nahise mubwira nti nkomeza cyaneee, ubwo nahise nibagirwa ko iruhande rwange hahagaze wa mukobwa wa mbere.
Igice cya 2 ni kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08/10/2025 saa 19:00 PM
