Umuyobozi wa Tesla Musk, yatangaje ko kuva muri Gicurasi 2025, azafata icyemezo cyo kwitandukanya n’ubutegetsi bwa Donald Trump mu rwego rwo kugira ngo yongere yite ku kigo cye gikora imodoka z’amashanyarazi ‘Tesla’ kimaze iminsi gihura n’ibibazo.
Elon Musk atangaje ibi nyuma y’uko ikigo cya Tesla kigaragaje ko imikorere yacyo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka itagenze neza, ahanini bitewe n’ubufatanye bukomeye Elon Musk yari afitanye n’ubutegetsi bwa Trump, aho yari ayoboye komisiyo yihariye yiswe ‘Doge’, yashinzwe kugabanya amafaranga akoreshwa n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuze ko kandi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’urwango rudafite ishingiro byagaragajwe ku bakozi n’ikimenyetso cya Tesla byagize ingaruka mbi ku isoko mpuzamahanga.
Imibare yerekana ko mu gihembwe cya mbere, Tesla yohereje imodoka 336,681 gusa ku isoko, umubare wagabanutseho 13% ugereranyije n’umwaka ushize.
Tesla kandi yatangaje ko yinjije miliyari 19.33 z’amadolari ya Amerika mu mezi atatu ya mbere y’umwaka, ni ukuvuga igabanuka rya 9%, naho inyungu yayo isaguka igwa ku 409 miliyoni, bivuze ko yagabanutse ku kigero cya 71%.
Ibi byatewe n’imodoka zishaje ziri mu bubiko ndetse n’amarushanwa akomeye ku isoko ry’imodoka.
Leave a comment