Home MUMAHANGA Elon Musk mu nzira zo gutera umugongo ubutegetsi bwa Trump
MUMAHANGA

Elon Musk mu nzira zo gutera umugongo ubutegetsi bwa Trump

Umuyobozi wa Tesla Musk, yatangaje ko kuva muri Gicurasi 2025, azafata icyemezo cyo kwitandukanya n’ubutegetsi bwa Donald Trump mu rwego rwo kugira ngo yongere yite ku kigo cye gikora imodoka z’amashanyarazi ‘Tesla’ kimaze iminsi gihura n’ibibazo.

Elon Musk atangaje ibi nyuma y’uko ikigo cya Tesla kigaragaje ko imikorere yacyo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka itagenze neza, ahanini bitewe n’ubufatanye bukomeye Elon Musk yari afitanye n’ubutegetsi bwa Trump, aho yari ayoboye komisiyo yihariye yiswe ‘Doge’, yashinzwe kugabanya amafaranga akoreshwa n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko kandi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’urwango rudafite ishingiro byagaragajwe ku bakozi n’ikimenyetso cya Tesla byagize ingaruka mbi ku isoko mpuzamahanga.

Imibare yerekana ko mu gihembwe cya mbere, Tesla yohereje imodoka 336,681 gusa ku isoko, umubare wagabanutseho 13% ugereranyije n’umwaka ushize.

Tesla kandi yatangaje ko yinjije miliyari 19.33 z’amadolari ya Amerika mu mezi atatu ya mbere y’umwaka, ni ukuvuga igabanuka rya 9%, naho inyungu yayo isaguka igwa ku 409 miliyoni, bivuze ko yagabanutse ku kigero cya 71%.

Ibi byatewe n’imodoka zishaje ziri mu bubiko ndetse n’amarushanwa akomeye ku isoko ry’imodoka.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Perezida wa Iran yikomye igitutu cya Trump

Abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perzida...

U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki...

Gen. Muhoozi yashimuse utavuga rumwe n’ubutegetsi amwogosha ubwana

Eddie Mutwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wari waraburiwe irengero...

Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support...