Ingabo za Repulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’Ibiriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo barasaniye mu mujyi wa Uvira,Intara ya Kivu y’Amajyepfo bamwe bahasiga ubuzima.

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye i Kasenga, muri Komini ya Mulongwe ,kuva ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, hifashishwaga imbunda zirimo AK-47, machine gun na Launcher 7.
Amakuru avuga ko abarwanyi barasanye na FARDC ari abo mu mutwe witwaje intwaro wa Wazalendo Lunyuki,ibirindiro byabo byatwitswe.
André Byadunia wo muri sosiyete sivire atangaza ko byibura abasiviri babiri n’umusirikare wa Leta (FARDC) ari bo baguye muri uko kurasana.
Avuga ko iyi mirwano yahosheje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu,gusa bamwe mu baturage bagifite ubwoba bwo gusubira mu ngo zabo.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yaturutse ku kutumvikana kw’impande zombi,byakuruwe n’ubusinzi bw’abayobozi ba Wazalendo basangiraga na FARDC ariko bakaza gushwana.
Wazalendo n’imitwe y’abasiviri yitwaje intwaro ubusanzwe ifatanya n’ingabo za Leta kurwana n’inyeshyamba za M23 zigenzura ibice bitandukanye muri Kivu zombi.
Si ubwambere imirwano ishyamiranyije Wazalendo na FARDC mu mujyi wa Uvira,igahitana ubuzima bw’abantu.
Umwe mu banyamakuru uri muri uyu mujyi yabwiye itangazamakuru ko uku kurasana kwateye abaturage impagarara,bamwe bari guhunga berekeza i Bujumbura, abandi i Kalemie.
Yagize ati:” Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu,ituze ryagarutse i Uvira, nta masasu tukirimo kumva kugeza muri aya masaha ya saa kumi n’imwe z’amanywa”.
Mu gihe FARDC na Wazalendo bakomeje kurwanira muri Uvira, abarwanyi ba AFC/M23 bavuga ko byose babirebera mu misozi ikikije uyu mujyi,ko isaha n’isaha bazawubohora abaturage bakabona ituze.

Src:umuseke
