DRC:Abakozi ba SNEL i Bukavu bigaragambije kubera ishyirwaho ry’umuyobozi utavugwaho rumwe

admin
1 Min Read
Des agents de la Snel devant la direction administrative de l’Université pédagogique nationale (UPN) à Kinshasa, le 06/10/2015. Radio Okapi/Ph. John Bompengo

Abakozi ba Sosiyete y’Igihugu ishinzwe amashanyarazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SNEL), ishami rya Bukavu mu ntara ya Sud-Kivu, bakoze igikorwa cyo kwigaragambya ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025. Ni nyuma y’uko hatangajwe ko umutwe wa M23 washyizeho umuyobozi wungirije muri SNEL, icyemezo aba bakozi bavuga ko kinyuranyije n’amategeko.

Aba bakozi bavuga ko uyu mwanya mushya w’umuyobozi wungirije udasanzwe mu mikorere ya SNEL, ndetse ko utari uteganyijwe mu mahame y’imicungire y’akazi. Mu myigaragambyo yabo, bitwaje amakarita (calicots) agaragaza ko bamagana iryo shyirwaho, barinenga ko rikorwa n’inyeshyamba, rikaba ridafite ishingiro kuko rinyuranyije n’amategeko.

Hari ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi

Guhera ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga, hatangiye ibiganiro hagati y’abakozi bigaragambya n’ubuyobozi bwa SNEL ku rwego rw’intara. Amakuru ava imbere muri SNEL aravuga ko ibyo biganiro bigamije gushaka ibisubizo byatuma umwuka umera neza no guhosha icyo kibazo gishobora kugira ingaruka ku mikorere y’iyi sosiyete.

Nubwo habayeho imyigaragambyo n’imirimo yose ya SNEL i Bukavu igahagarara kuri uwo munsi, abaturage b’uwo mujyi ntibahungabanyijwe, kuko amashanyarazi yakomeje kuboneka nk’ibisanzwe. Ibi bigaragaza ubushishozi bwakoreshejwe mu kwirinda ko ikibazo cya politiki kinahungabanya serivisi rusange.

TAGGED:
Share This Article
Leave a Comment