Mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havugwa gutinda kw’imishahara y’abarimu no kubakata amafaranga adasobanutse, ubu mu ntara ya Maniema ngo icyo kibazo cyabonewe umuti.
Minisitiri ushinzwe Uburezi mu ntara ya Maniema, Murungu Useni Kadjol, yarangaje kuri uyu wa kabiri taliki 22 Mata 2025 ko ikibazo cyo gutinda k’umushahara no gukatwa bya hato na hato byavugutiwe umuti mu ntara yose ya Maniema.
Ibi byatangajwe ubwo bari mu bugenzuzi bw’uburezi muri teritwari za Kibombo, Kasongo na Kambambare.
Kadjol avuga ko nyuma y’inama yo kurwego rw’intara bafashe iyi myanzuro nyuma yo kumva ibibazo by’abarimu byo kumara igihe badahembwa, badahabwa uduhimbaza musyi n’ibindi bagenerwa.
Avuga ko kugeza ubu ibi bibazo byose byamaze guhabwa umurongo.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakunze kugaragara ibibazo bishingiye ku mishahara y’abarimu aho bashobora no kumara amezi asaga ane batazi umushahara uko usa.
Leave a comment