Home UBUREZI DRC-Maniema: Ikibazo cy’itinda ry’imishahara y’abarimu cyavugutiwe umuti
UBUREZI

DRC-Maniema: Ikibazo cy’itinda ry’imishahara y’abarimu cyavugutiwe umuti

Mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havugwa gutinda kw’imishahara y’abarimu no kubakata amafaranga adasobanutse, ubu mu ntara ya Maniema ngo icyo kibazo cyabonewe umuti.

Minisitiri ushinzwe Uburezi mu ntara ya Maniema, Murungu Useni Kadjol, yarangaje kuri uyu wa kabiri taliki 22 Mata 2025 ko ikibazo cyo gutinda k’umushahara no gukatwa bya hato na hato byavugutiwe umuti mu ntara yose ya Maniema.

Ibi byatangajwe ubwo bari mu bugenzuzi bw’uburezi muri teritwari za Kibombo, Kasongo na Kambambare.

Kadjol avuga ko nyuma y’inama yo kurwego rw’intara bafashe iyi myanzuro nyuma yo kumva ibibazo by’abarimu byo kumara igihe badahembwa, badahabwa uduhimbaza musyi n’ibindi bagenerwa.

Avuga ko kugeza ubu ibi bibazo byose byamaze guhabwa umurongo.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakunze kugaragara ibibazo bishingiye ku mishahara y’abarimu aho bashobora no kumara amezi asaga ane batazi umushahara uko usa.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Rubavu: Abanyeshuri babuze amafaranga yo guhemba umwarimu barirukanwa

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’iyirukanwa ry’abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri...

Abarimu bakora mu bigo by’abihaye Imana barasaba kurenganurwa nyuma yo kwimwa scholarship na REB

Buri mwaka Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda REB, gitanga amahirwe...

Kayonza: Abarimu basiba akazi basabiwe guhanwa by’intangarugero

Kimwe mu bituma hari ibigo bidatsindisha neza, ni abarimu basiba akazi n’ababyeyi...

Haracyakenewe ishoramari rikomeye mu ikoranabuhanga mu burezi-Mwarimu Nkurunziza

Samuel Nkurunziza, umwarimu ku Kigo cya Kagarama Secondary School, yatangaje ko n’ubwo...