Ku wa kane taliki 24 Mata 2025 abaminisitiri bashinzwe umutekano n’iterambere ry’umuryango mu ntara ya Haut-Katanga batangije igikorwa cyo kumenya no kwandika abana bataye imiryango yabo bakajya kuba mu muhanda. Iki gikorwa kiri muri gahunda yiswe “Ndobo” yatangijwe n’umuminisitiri w’Umutekano ubwo aheruka gusura Lubumbashi.
Polisi yahise itangira gukusanya abo bana mu mujyi, ibashyikiriza sitasiyo ya polisi, hagamijwe kubarura abana baba ku muhanda no kubashakira amacumbi abafasha kugira ubuzima bwiza.
Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro n’abo bana babasobanurira impamvu nyamukuru y’igikorwa. Mu bana bafashwe harimo n’abakobwa batwite cyangwa bafite abana, bazoherezwa mu bigo bibafasha byihariye.
Valérienne Mumba Kiboko, Minisitiri w’iterambere ry’umuryango muri Haut-Katanga, yavuze ko aba bana bagomba gufashwa kuva mu muhanda burundu, ati:
“Twatangije igikorwa cyo kumenya abana bo mu muhanda kuko bamaze igihe kinini bari hano. Nyuma y’iki gikorwa, hazakurikiraho ibindi bikorwa byo gushaka uko bafashwa birambye.”
Si ubwa mbere ubuyobozi bw’iyi ntara butangije igikorwa nk’iki. Abana benshi baba bakusanyijwe basanzwe bashyirwa mu kigo cya Lukuni, kiri mu birometero 50 uvuye i Lubumbashi, ariko bamwe bakagenda bagasubira mu mihanda.
Leave a comment