Abarimu bo muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasaba Leta kubishyura amafaranga y’amezi ane (4) ashize badahembwa.
Abo barimo ubwo bahuraga mu Cyumweru gishize, bagaragaje ko ibibazo by’inyambara muri Congo byabagize ingaruka zo kuba bamaze amezi ane badakora ku mushahara wabo.
Bagaragaza ko kudahembwa byabagizeho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi.
Shabunda Junior Miseka, ukuriye ishyirahamwe ry’abarimu muri ako gace, yagaragaje ko atari ibyo kwihanganira bityo asaba Leta kubitaho bagahembwa amafaranga agize umushahara wabo.
Imirwano yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ihanganishije abarwanyi ba M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya, FARDC.
Hari hashize iminsi imirwano isa n’iyahagaze kubera ibiganiro by’amahoro byarebaga impande zihanganye, gusa biravugwa ko abarwanyi ba M23 bongeye kubura intwaro nyuma yo gushinja Perezida Tshisekedi kutubahiriza ibyo bamusabye.
Leave a comment