Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari muri izo nshingano kuva mu 2017.
Dr. Nsemgiyumva yakoze indi mirimo arimo kuba yarabaye umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza cyitwa Office of Rail and Road kuva 2016.
Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu 2008, umwanya yagiyeho n’ubundi avuye ku wundi nka wo, ariko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005–2008.
Dr. Justin Nsengiyumva afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD mu Bukungu), yakuye muri University of Leicester.
Hakorwa iki iyo Minisitiri w’Intebe asimbuwe?
Itegeko Nshinga risobanura ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura. Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.
Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.
Iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho, biba bivuze ko na guverinoma igomba kongera kurahira.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
