Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) gukomeza gukora neza, barangwa n’ubunyamwuga kugira ngo barusheho guhesha ishema igihugu bagiye bahagarariye.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ubwo yagezaga impanuro ku bapolisi 140 bagize itsinda RWAPSU I-10, riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, bitegura kujya gusimbura bagenzi babo bamaze igihe cy’umwaka bakorera i Bangui mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
DIGP Sano yabashimiye ubwitange, n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa, abashishikariza gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyamwuga, gukorera hamwe no kubahiriza umuco w’abandi bazahurira nabo mu kazi.
Yagize ati: “Mwagaragaje ko mwiteguye byiyongera ku kuba mufite ibikoresho bihagije n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa inshingano. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Ntimuzibagirwe ko muhagarariye igihugu, muharanire kugihesha ishema, mugaragaze indangagaciro, kuba ba ambasaderi b’amahoro n’ubunyangamugayo nk’umuco ubaranga.”
DIGP Sano yabibukije kuzatera ikirenge mu cya bagenzi babo, bakomeza ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka imibanire myiza nabo no gukorana neza n’izindi nzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.
DIGP Sano kandi yabashishikarije guhora bumva ko bafite inshingano babazwa kandi bagakoresha neza ibikoresho bazaba bifashisha mu kazi.
Kuva mu mwaka wa 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika, aho kuri ubu rufite imitwe ine y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.
Umutwe RWAPSU ushinzwe by’umwihariko gucunga umutekano w’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije ndetse n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi ya MINUSCA.
Leave a comment