Ikipe ya Chelsea yatsinze Palmeiras ibitego 2-1 mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cya Club World Cup 2025, ikatisha itike ijya muri 1/2 aho izahura na Fluminense yo muri Brazil. Ni umukino waranzwe n’impinduka nyinshi, imbaraga, n’ubuhanga bwinshi ku mpande zombi.
Chelsea yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyinjijwe na Cole Pamer ku munota wa 16, gusa nyuma y’ikiruhuko, Estevão, umukinnyi ukiri muto kandi witezweho byinshi, ugiye kwerekeza muri Chelsea mu gihe cya vuba, yishyuye iki gitego ku munota wa 53.

Ariko Chelsea ntiyacitse intege,kugeza ku munota wa 83, ubwo umukinnyi A. Giay, wa Palmeiras, yateraga umupira nabi maze umuzamu Weverton yitsinda igitego cya kabiri cyahaye Chelsea intsinzi.
Uyu mukino kandi wabaye umwanya mwiza ku mukinnyi João Pedro wakinnye umukino we wa mbere muri iri rushanwa, agaragaza ubuhanga n’imbaraga byatumye yishimirwa na benshi. Chelsea igiye gukina 1/2 cy’irushanwa ihagaze neza, ifite icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma, bikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwayo rwo gushaka kwegukana Club World Cup ya 2025.
Ku italiki 08/07/2025 ni bwo Chelsea na Fluminense bazesurana bashaka tike y’umukino wa nyuma.