Home AMAKURU Byemejwe ko Joseph Kabila Kabange yageze i Goma
AMAKURU

Byemejwe ko Joseph Kabila Kabange yageze i Goma

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu Mujyi wa Goma.

Abinyujije ku rukuta rwa X yagize ati: “Ihuriro AFC/M23 rishimishijwe no kugaruka k’uwahoze ari umukuru w’Igihugu ,Senateri w’Ubuzima bwe bose, Joseph Kabila Kabange i Goma , mu gihugu cye cya DRC.”

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko ukugaruka mu gihugu bivuze ikintu gikomeye muri Politiki kandi ari amahitamo meza.

Ati: “I Goma, Kabila yakiriwe, aho hakiri ibibazo bitandukanye birimo ivangura, guhuhotera abanyapoltiki, igihano cy’urupfu ndetse n’imvugo z’urwango.”

Ibi byashimangiwe na Col Willy Ngoma, uvugira igsirikare cya AFC/M23, aho nawe yatangaje ko Kabila yageze muri uyu mujyi uri mu maboko ya M23.

Ati: “ARC/AFC yishimiye ukuza no kubaha uwahoze ari umukuru w’igihugu na senateri ubizima bwe bwose, umusirikare wa Rubanda , Joseph Kabila Kabange mu bice byabohowe na M23/AFC.”

Ku wa Gatanu Kabila yari yavuze ko ateganya kujya i Goma mu minsi iri imbere, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.

Mu cyumweru gishize sena ya DR Congo Kabila abamo nk’umusenateri ubuzima bwe bwose , yamukuyeho ubudahangarwa nyuma y’ubusabe bw’ubushinjaha bwa gisirikare bwifuza guhita bumukurikirana ku byaha birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe wa M23.

Kabila w’imyaka 53 y’amavuko, yaherukaga muri DR Congo mu mpera za 2023 yavugaga ko agiye ku mpamvu z’amasomo muri Afurika y’Epfo.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...