Home AMAKURU Burundi: Abasirikare 12 barohamye muri Tanganyika
AMAKURU

Burundi: Abasirikare 12 barohamye muri Tanganyika

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize taliki 18 Mata 2025, ubwato bw’igisirikare cy’Uburundi kirwanira mu mazi bwakoze impanuka maze 12 bararohama.

Amakuru ava mu gisirikare cy’Uburundi avuga ko nyirabayazana w’iriya mpanuka ari umuhengeri mwinshi wari muri kiriya kiyaga.

Ubu bwato ngo bwarohamye bugeze hafi y’ikirwa kitwa Ubwali, giherereye muri kiriya kiyaga, ahasanzwe haba Batayo ya Gisirikare.

Mu barohamye harimo abasirikare 9 bari bamaze igihe bakomerekeye ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho igihugu cy’Uburundi gisanzwe gifite ingabo.

Kugeza ku wa Gatandatu taliki 19 Mata 2025, nta murambo wari bwaboneke, gusa igisirikare cyari gikomeje gushakisha.

Src: Bwiza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Gatenga bunamiye Abatutsi ibihumbi 59 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye  

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga,...

Musanze: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza...

Polisi yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports akagwa igihumure

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon...