Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize taliki 18 Mata 2025, ubwato bw’igisirikare cy’Uburundi kirwanira mu mazi bwakoze impanuka maze 12 bararohama.
Amakuru ava mu gisirikare cy’Uburundi avuga ko nyirabayazana w’iriya mpanuka ari umuhengeri mwinshi wari muri kiriya kiyaga.
Ubu bwato ngo bwarohamye bugeze hafi y’ikirwa kitwa Ubwali, giherereye muri kiriya kiyaga, ahasanzwe haba Batayo ya Gisirikare.
Mu barohamye harimo abasirikare 9 bari bamaze igihe bakomerekeye ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho igihugu cy’Uburundi gisanzwe gifite ingabo.
Kugeza ku wa Gatandatu taliki 19 Mata 2025, nta murambo wari bwaboneke, gusa igisirikare cyari gikomeje gushakisha.
Src: Bwiza
Leave a comment