Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’umugabo wahoze ari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR witwa Rwigema Donatien wasanzwe mu buriri buri mu nzu y’icyumba kimwe yari yararanyemo n’umugore utari uwe, yitabye Imana.
Ibi byabaye byamenyekanye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru Taliki 05 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi ho mu Murenge wa Nyamata.
Amakuru agera kuri TV1 avuga ko nyakwigendera yari yageze muri urwo rugo rubamo umugore utabana n’umugabo we ku wa Gatandatu ndetse ngo yari asanzwe aza kureba uwo mugore bakararana.
Amakuru akomeza avuga ko mu gitondo cyo ku Cyumweru ngo uwo mugore yagiye mu yindi mirimo ye, asiga uwo mugabo mu bururi ariko agarutse asanga yapfuye.
Abaturanyi b’uwo mugore bavuga ko batazi icyishe uwo wahoze ari umuvugabutumwa kuko na bo bamenye iby’urupfu rwe uwo mugore agarutse abatabaza ababwira ko asanze uwo yasize mu nzu yapfuye.
Umwe muri bo yagize ati: “Bari bararanye na pasiteri ariko ntawamenya ngo yazize iki. Uyu mugore duturanye yaraje abwira uwitwa Murungi Sonia ngo ngwino umfashe kuko nasize umuntu mu nzu nzi ko abyuka akagenda none ndi kumunyeganyeza nkabona ntanyeganyega.”
Abo baturanyi bakomeza bavuga ko uwo mugore asanzwe ashinjwa gukora uburaya ndetse ko uretse kuba bataramenya icyo nyakwigendera yazize ariko bidakwiye ko umuntu wari umuvugabutumwa apfa muri ubwo buryo yararanye n’undi mugore.
Undi muturanyi yagize ati: “Kwitwa pasiteri biba ari ikintu gikomeye n’iyo waba waravuye mu murimo w’Imana ariko izina ntirikuvaho.”
Abo baturage bakomeza bavuga nyakwigendera yahoze ari umuvugabutumwa muri ADEPR ariko aza kugwa ndetse ahagarikwa no mu itorero azira imyitwarire ye.
Bavuga ko kandi nyakwigendera ngo yari afite umugore basezeranye ariko baza gutandukana bapfa ko umwe atabyaraga.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
