Mu karere ka Bugesera haravugwa inkuru iteye agahinda n’ubwoba y’umusore w’imyaka 28 wivuganye ise umubyara amutwikishije lisansi, nyuma yo kumuzingazinga muri matora. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, mu murenge wa Mayange, akagari ka Kibirizi.
Amakuru yemejwe n’abaturanyi ndetse n’inzego z’umutekano avuga ko uwo musore yashyize ise w’imyaka 76 muri matora, amusukaho lisansi ahita amutwika, umuriro uhita ucumba, umusaza arashya kugeza ashizemo umwuka.
Amavu n’amavuko y’urugomo
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, waganiriye n’umunyamakuru w’indorerwamo, dukesha iyi nkuru, yagize ati:
“Yamwishe amutwikiye muri matora ahagana saa moya n’igice z’ijoro. Uyu musore yari amaze iminsi avuye i Kigali aho bivugwa ko yari yaragiye gukorera, ariko avuga ko ubuzima bwamunaniye. Yari asanzwe agirana amakimbirane n’ise kuko yamuhozagaho amwiba utuyiko tw’amafaranga. Ise yabimubwiraga, undi akamusubiza ko azamwica.”
Uyu muturanyi yakomeje avuga ko yafatanije n’abashinzwe umutekano mu gufata uyu musore wari umaze kugerageza gucika nyuma yo gukora iryo bara ry’ubugome.
Ubuhamya bwa nyina
Nyina w’uyu musore, watunguwe n’ibyabaye ubwo yari mu gikoni ategura amafunguro ya nimugoroba, yahakanye ibivugwa n’umuhungu we by’uko se yigeze amubwira ko atari se umubyara.
Yagize ati:“Ibyo si byo na gato. Ni ubugome bw’umwana utamenya aho bwavuye. Nari ndi mu gikoni, mbona umuriro uva mu nzu, niruka nsanga umugabo azingiye muri matora arimo gushya. Nagerageje gutabaza abaturanyi ariko byari byarangiye.”
Ubutabera burakomeza inzira yabwo
Uwo musore, wemeye icyaha akimara gufatwa, kuri ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho acumbikiwe kuri station ya RIB ya Nyamata mu karere ka Bugesera.
RIB yatangiye iperereza ku cyateye ubu bwicanyi bukomeye, ndetse biteganyijwe ko dosiye ye izoherezwa mu bushinjacyaha mu minsi ya vuba kugira ngo hatangire urubanza.
