Inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu umunani bo mu Karere ka Bugesera, bakekwaho gufata umuntu bavugaga ko ari umujura bakamwica bamutwikishije ibyatsi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu Taliki 08 Ukwakira 2025, bibera mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Kabuye ho mu Murenge wa Nyarugenge.
Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yatangaje ko aba baturage bose uko ari umunani batawe muri yombi bakekwaho kwica uwo muturage bavuga ko yari umujura wari wabateye nijoro.
Ati: “Byabaye nijoro, ni abantu umunani bafashe umujura baramukubita baranamutwika arapfa, bamutwikishije ibyatsi, bose uko ari umunani bafashwe na Polisi, iperereza rirakomeje kugira ngo uwabigizemo uruhare wese abihanirwe, kwica umuntu sibyo, icyo yaba yakoze cyose.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kwihanira, kwirinda ubujura, urugomo kuko byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ari nabyo bitera impfu zimwe na zimwe. (Igihe)
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
