Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasabye Guverinoma ya Sir Keir Starmer gusubizaho gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko kuva iyo gahunda isezwe nta gisubizo gifatika cyasimbujweho, nyamara umubare w’abinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko ukomeje kwiyongera, aho mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka honyine hinjiye abagera ku bihumbi 30.
Johnson yavuze ko gukorana n’u Rwanda ari cyo gisubizo gikwiye, ashinja Guverinoma iriho kunanirwa gukemura ikibazo cy’abimukira. Yanavuze ko bibabaje kubona ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Butaliyani bigerageza kwigana icyo gitekerezo cyatangijwe n’u Bwongereza, mu gihe igihugu cyacyo cyo cyagihagaritse.
