Amavubi y’u Rwanda yasezerewe bidasubirwaho mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Benin igitego 1-0 kuri Stade Amahoro. Iki gitego cyabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino cyahise gihindura icyizere cy’Abanyarwanda mo agahinda, kuko amahirwe yo kugera gikombe cy’Isi yahise ayoyoka burundu.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Benin yahise yuzuza amanota 17, iyobora itsinda, mu gihe Afurika y’Epfo ifite amanota 15 nyuma yo kunganya na Zimbabwe ubusa ku busa. Nigeria yo yatsinze Lesotho ibitego 2-1, igira amanota 14, naho u Rwanda ruguma ku mwanya wa kane n’amanota 11, bigaragaza ko rutagifite amahirwe yo gukomeza.

Iyi ntsinzi ya Benin yahise ishyira igitutu ku makipe akomeye asigaje imikino ibiri isoza itsinda, harimo na Nigeria izahura na Benin ku wa Kabiri, mu gihe Afurika y’Epfo izakira u Rwanda i Johannesburg. Ku ruhande rw’Abanyarwanda, ni agahinda gakomeye ku bafana bari buzuye Stade Amahoro bizeraga ko ikipe y’igihugu ishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga, ariko urugendo rwarangiriye aha.

