Home AMAKURU Batanu bari bamaze kwiba telephone 650 n’arenga miliyoni 30 muri Gatsibo na Kayonza bafashwe
AMAKURU

Batanu bari bamaze kwiba telephone 650 n’arenga miliyoni 30 muri Gatsibo na Kayonza bafashwe

Abasore batanu barimo batatu bafitanye isano, bari barayogoje abaturage bo mu Turere twa Kayonza na Gatsibo, batega abantu bakabambura ibyabo ndetse bakanatera inzu z’ubucuruzi bakazisahura, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Amakuru avuga ko aba basore berekanywe kuri uyu wa 11 Kamena 2025, ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba. Batawe muri yombi ku wa Kabiri, nyuma yo guhigishwa uruhindu.

Bivugwa ko bari bamaze imyaka itatu bakora ubu bujura, aho umukuru muri bo afite imyaka 26 na ho umuto akagira imyaka 19 y’amavuko.

SP Twagirayezu Hamduni, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko aba basore batanu bari bafite itsinda ry’abantu batandatu bakoraga ibikorwa by’ubujura n’urugomo mu turere twa Gatsibo na Kayonza.

Uyu muvugizi avuga ko babiri muri bo bavukana, undi akaba mubyara wabo ndetse n’abaturanyi babo babiri. Umwe muri bo ngo yatorokeye mu gihugu cya Uganda, aracyari gushakishwa.

Yagize ati: “Bari bafite ibikorwa byo gutega abantu bakabambura kandi barabyiyemerera, babikoreraga hafi y’Akarere ka Kayonza aho bavuga ko babikoze inshuro eshanu, babikorera aho bita kwa Fururu inshuro eshanu ndetse no ku muhanda ujya i Ngoma no ku badivantisite ku muhanda ujya i Nyagatare.”

Akomeza avuga ko ibi bikorwa byose babikoraga biyoberanyije bambaye impuzankano z’Abanyerondo n’intwaro gakondo zirimo imihoro, amapiki ndetse n’amabuye yo gutera abantu babaga baje gutabara.

SP Twagirayezu avuga ko nk’uko babyiyemerera bagize uruhare mu bujura bwabaye mu Murenge wa Kiramuruzi taliki 22 Mata 2025 aho batoboye inzu ebyiri bahiba telefoni umunani na radiyo. Taliki 3 Gicurasi 2025 bibye mu Murenge wa Gahini ahazwi nka Video aho batwaye telefoni 150, mudasobwa ndetse banakomeretsa ushinzwe umutekano.

Ahandi hantu bibye telefoni 500 bamennye inzu, biba miliyoni 8 RWF ndetse banakomeretsa umuturage wari uje gutabara. Mu ntangiriro za Gicurasi bongeye kwiba kuri MTN Rwanda Ishami rya Kayonza aho bahibye miliyoni 8 RWF ndetse banaterura umutamenwa wari urimo miliyoni 15 RWF ndetse banakomeretsa abaturage.

SP Twagirayezu yaboneyeho no baburira abantu bose bishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ko nta mahirwe bafite biturutse ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano abibutsa ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.

Yagize ati: “Ubutumwa duha abaturage twabashimira ku makuru bakomeje kuduha tukaburizamo abagizi ba nabi n’abanyabyaha, turakangurira abijandika mu bikorwa binyuranyije n’amategeko kubireka. Polisi turahari kandi ntabwo tuzabihanganira na rimwe abantu nibayoboke gukora imirimo inyuranye bave mu bujura.”

Kuri ubu abo basore bose uko ari batanu bashyikirijwe Ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza ndetse bazanagezwe mu nkiko.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...