Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
Author: Joshua Mbanjimana
Maj Gen John Tshibangu, wayoboraga Akarere ka 21 ka gisirikare ka FARDC mu bice bya Kasaï, yatawe muri yombi ku wa 10 Ugushyingo 2025 mu kigo cya gisirikare cya Camp Kololo, i Kinshasa. Uyu mujenerali uzwiho kwishongora no kwivuga imyato ku rugamba rwo kurandura M23, yafashwe atabwa muri yombi kandi yari umwe mu basirikare ba hafi ba Perezida Félix Tshisekedi. Amakuru avuga ko yajyanywe kubazwa n’inzego z’iperereza, ibintu byateye impungenge bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC, cyane ko n’abandi bayobozi bakomeye nka Gen Christian Tshiwewe, Lt. Franck Ntumba, Maj Gen Christian Ndaywel na Lt. Gen Pacifique Masunzu bari mu buroko.…
Ku wa Mbere, Tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ubwo i Kigali hatangizwaga inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika, yitabiriwe n’abarimo Maj. Thomas Ritchie, umwe mu basirikare b’uruhu rwera bake bari mu Ngabo z’u Rwanda (RDF). Maj. Ritchie yinjiye muri RDF ku wa 19 Ugushyingo 2012, nyuma yo gusoza amahugurwa y’abasirikare bo ku rwego rwa ba ofisiye i Gako mu Karere ka Bugesera. Muri icyo gihe, yari umwe mu basoje neza cyane amasomo, anahabwa igihembo cy’umunyeshuri w’Indashyikirwa mu itsinda ry’abagera kuri 307, barimo 27 b’abagore. Mu butumwa Perezida Paul Kagame yabahaye ubwo basozaga amasomo, yabasabye kurangwa n’indangagaciro…
Abagenzi bari mu modoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi ya Virunga, bari mu rugendo bava mu Mujyi wa Muhanga berekeza mu Karere ka Rubavu, batunguwe no kubona mugenzi wabo afashwe n’ibise mu buryo butunguranye, abyarira mu modoka barimo. Ibi byabaye ubwo bari bageze mu gace ka Kazabe, mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero. Abagenzi babanje kumva uyu mugore atangiye gutaka, bamubaza icyamubayeho, ababwira ko afashwe n’igise. Nk’uko Ndikuryayo Gaspard, umucungamutungo wa kompanyi ya Virunga, yabitangaje, ngo abagenzi bagize amahirwe yo kubona Ambulance yavaga i Rubavu yerekeza i Muhanga, bahita bayihagarika kugira ngo ifashe…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku bufatanyije n’inzego z’umutekano na Rwanda FDA bwamennye inzoga zifite agaciro ka miliyoni 16 Frw zari zakorewe mu ruganda ‘Agahebuzo Drinks Processing Ltd’ ruherereye mu Murenge wa Muhazi. Ku wa 4 Ugushyingo 2025, ubwo uru ruganda rwasurwaga, hasanzwe rukora inzoga hakoreshejwe ibinyabutabire bitemewe birimo; rusenda, itabi, isabune, ethanol n’amajyane, aho gukoresha ibitoki nk’uko byari byanditse. Ubuyobozi bwahise burufunga, bamwe mu bakozi batabwa muri yombi abandi baratoroka, harimo na nyir’uruganda. Ku Cyumweru, inzoga zahasanzwe zaramenwe, abaturage basabwa kwirinda kunywa ibibyobwa bitujuje ubuziranenge. Umwe mu bakozi waho yavuze ko mbere bakoreshaga ibitoki n’isukari, ariko nyuma y’igihe gito batangira…
Umukoloneli w’Umunyamulenge witwa Fureko Désiré, wabarizwaga mu ngabo za FARDC zifatanya n’abarwanyi ba Wazalendo mu bikorwa byo kurwanya M23 na Twirwaneho, yafashwe n’inzego z’umutekano za Leta ya Congo (RDC), aho bivugwa ko yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo mbere yo gufungwa. Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko Fureko n’abasirikare umunani bari kumwe nawe batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, bashinjwa gukorana n’imitwe ya AFC/M23 na Twirwaneho, imitwe basanzwe bafata nk’abanzi babo kuva mu 2022. Kuva icyo gihe, uyu musirikare hamwe n’umutwe wa Gumino, ugizwe n’Abanyamulenge batavuga rumwe na M23-Twirwaneho, bari bafitanye imikoranire ya hafi na FARDC, abiyise Wazalendo ndetse n’ingabo z’u…
Umugabo witwa Manishimwe Théogène, w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rubavu, yasanzwe yapfuye mu buryo bubabaje, yatemaguwe mu maso n’abantu bataramenyekana. Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Tariki 10 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Buringo, Umudugudu wa Butaka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Murindangabo Eric, yatangaje ko abaturage bari batwaye umurwayi kwa muganga ari bo babonye umurambo mu muhanda, bahita bahamagara ubuyobozi. Yagize ati: “Twahageze dusanga yishwe urw’agashinyaguro, yakubiswe imipanga mu maso inshuro nyinshi ndetse anatemwe ku ivi ry’iburyo.” Manishimwe, yari azwi nk’umwogoshi, yakoreraha mu isanteri ya Butaka. Kuri…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yaburiye abantu batitabira imyitozo ngororamubiri ko bazishyura ingaruka zabyo ku buzima. Abinyujije kuri X ku wa 9 Ugushyingo 2025, yavuze ko ushobora kudakora siporo ukazabyishyura ku kiguzi gihenze. Yavuze ko ubushakashatsi bwerekana ko umuntu ukora imyitozo buri gihe azigama nibura 2.500$ (asaga miliyoni 3,6 Frw) yari kuzishyura ku bitaro, kandi bikamugabanyiriza iminsi yo kurwara ku kigero cya 30%, ndetse bigateza imbere umusaruro n’imikorere y’ubwonko bwe. Ubushakashatsi bwa RAND Europe nabwo bwerekanye ko kudakora siporo bitera impfu zisaga miliyoni eshanu buri mwaka, mu gihe abantu bose bakoze imyitozo neza kugeza mu 2050, umusaruro mbumbe…
Umuhuzabikorwa wa MRDP-Twirwaneho, Col. Ndakize Welcome Kamasa, yatangaje ko Leta y’u Burundi yohereje batayo ebyiri z’ingabo zayo (FDNB) mu misozi ya Fizi, Mwenga na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, aho ngo zifatanyije n’ingabo za FARDC, Mai-Mai na FDLR mu bikorwa byo kugota Minembwe no guhohotera Abanyamulenge. Col. Kamasa avuga ko izi ngabo z’u Burundi zageze muri Fizi zinyuze mu Kiyaga cya Tanganyika, aho zahasanze izindi batayo zirenga icumi z’Abarundi ziri muri ibyo bice. Ngo zose ziyobowe na Brig. Gen. Amuli Chiviri, Komanda w’ibikorwa bya Sokola II, kandi zikaba zikorana n’ubutegetsi bwa Congo. Avuga ko “Abarundi aribo bayoboye byose muri ako gace,…
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu kwezi ku Ukwakira 2025, ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikorwa bitandukanye mu mijyi byazamutseho 7,1% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka wa 2024. Mu kwezi kwabanje kwa Nzeri 2025, iri zamuka ryari ku kigero cya 7,3%, bivuze ko nubwo hagiyeho igabanuka rito, ibiciro bikomeje kuzamuka ku rwego rusanzwe. NISR ivuga ko iri zamuka ryatewe cyane n’iyongera ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byazamutseho 1,6%. Ibindi byiciro byagaragaje impinduka zikomeye birimo; Ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16%, inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 7,5%. Si ibyo gusa kuko no muri Serivisi z’ubuvuzi habayeho izamuka rikabije rya…
Mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo 2025, abatuye mu Mudugudu wa Ngoma VI, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, batangajwe no gusanga umusaza witwa Uwitije Jean Claude, w’imyaka 72 y’amavuko, yapfuye ari ku nzira. Uwitije, wari uzwi nk’ukora akazi ko gucukura imva mu irimbi rya Ngoma, ngo yari amaze iminsi agaragaza intege nke, ndetse bamwe mu baturage bavuga ko yakundaga no kunywa inzoga mu gihe yagaragaraga nk’ufite ibibazo by’ubuzima. Ibi ni byo bituma bakeka ko inzoga zishobora kuba zagize uruhare mu rupfu rwe. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje ayo makuru,…
