Home AMAKURU Annete Murava ati:”Nta kibazo mfitanye n’umugabo”
AMAKURU

Annete Murava ati:”Nta kibazo mfitanye n’umugabo”

Annette Murava umugore wa Zacharie Habiyaremye uzwi kuri shene zo kuri YouTube nka ‘Bishop Gafaranga’ yongeye kugaragaza urukundo akunda umugabo ndetse ahamya ko nubwo afunzwe nta kibazo bafitanye.

Bishop Gafaranga yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 23 Gicurasi 2025 mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Icyakora nubwo umugabo we ategereje kuburana mu mizi afunze, Annette Murava we ku mbuga nkoranyambaga akomeje kugaragaza  urwo amukunda.

Mu kiganiro yatambukije ku rubuga rwa Youtube ruhurirwaho n’aba bombi, yabanje gukomoza ku bantu bari guca mu bihe bikomeye nkawe maze abibutsa ko “ Bari mu Isi baba bari mu ntambara.”

Mu magambo yavuganaga amarangamutima, yongeye gushimangira ko we n’umugabo we bameze neza ngo kuko Imana ibakunda.

Ati: “Ndabizi ko abantu badukunda hari ibyo mwabonye bigiye bitandukanye, rimwe na rimwe hari ubwo umuntu aza kuri Camera , agatangira kuvuga ngo tumeze neza, abantu bagatangira kuntera amabuye ngo tumeze neza. Tumeze neza kubera ko hari umuririmbyi wavuze ngo ubwo Umwami Yesu ankunda ndi amahoro. […] nge na Bishop turakomeye kubera ko Imana idukunda.”

Murava yavuze ko mu buzima amaze kwiga ibintu byinshi  ariko kugeza ubu we n’umugabo bagikomeye.

Yongeyeho ko nubwo havuzwe inkuru nyinshi  ariko kugeza ubu we n’umugabo we nta kibazo bafitanye.

Ati: “ Mu by’ukuri nta kibazo dufite nkuko mwabitekereza, ibindi bindi  ntegereje kuzicarana na we , anyicaye iruhande tukabaganiriza kuko rimwe na rimwe  nka hano kuri Camera ugomba kuba uri kumwe n’undi muntu, rimwe na rimwe uba wumva hari ikintu kiri kubura.”

Yakomeje ati “Nkuko nabwiraga abakunzi bacu, nge na Bishop, nge n’umugabo wange nta kibazo dufitanye. Ahubwo kereka niba hari abantu bashaka ko tugirana ikibazo. Abashaka ko tugirana ikibazo, ndashaka kubabwira ko ibyo byifuzo byanyu rwose ari bibi, bitari bunasubizwe.”

Murava yanenze abagiye bavuga inkuru yita ko ari ibinyoma ku mubano n’ifungwa ry’umugabo we.

Ati: “ Niba anta muntu n’umwe naganirije urebe niba icyo uvuga ukizi cyangwa ugihagazeho. Gusa urebe niba ari bwo buryo uba warahisemo gukora akazi kawe, reka tubikubahire.”

Murava avuga ko mu gihe cya vuba agiye kwicarana n’umugabo we ndetse biteguye gukorana ikiganiro kuri youtube .

Ku mbuga nkoranyambaga, Annette Murava, ntasiba kugaragaza ko akumbuye ndetse akunda umugabo we Bishop Gafaranga muri iki gihe afunzwe.

Ku rukuta rwe rwa Instagram aherutse kwandika amagambo agira ati “Imana iri muri iyi nkuru, sengesho ryanjye, umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye biri kumwe nawe.”

Murava ni we wareze umugabo we Bishop Gafaranga avuga ko ku wa 29 Mata 2025 yamukubise amavi mu nda, akanamuniga kugeza ataye ubwenge.

Uretse iki cyo gukubitwa, yagaragarije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ko asanzwe ahohoterwa n’umugabo we yaba mu magambo no mu bikorwa by’umwihariko mu gihe cy’amabanga y’urugo.

Nyuma yo gutanga ikirego, Bishop Gafaranga yahise atabwa muri yombi atangira gukurikiranwa, icyakora nkuko Annette Murava yabigarutseho mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha, yaje kujya kumusura baraganira amusaba imbabazi.

Icyakora umubyeyi wa Murava  yagaragarije ubushinjacyaha ko izo mbabazi atazemera kuko ukurikiranyweho ibyaha ntaho yigeze yandika yemera amakosa ngo anasabe imbabazi ndetse anagaragaza uko yiteguye gukosora amakosa yakoze.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...